Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yavuze ko afite intego yo kumenyekanisha gahunda ya “Visit Rwanda” mu gihugu cye, ku buryo Abanya-Brazil bose, n’iyo baba atari abakunda umupira w’amaguru, bamenya u Rwanda, ndetse bakagira amatsiko yo kurusura.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, cyibanze ku mubano mushya w’u Rwanda na Brazil, warushijeho gushimangirwa mu myaka ibiri ishize.
Umubano w’u Rwanda na Brazil watangiye mu 1980, mu myaka ibiri ishize ibihugu byombi byafashe icyemezo cyo kuwushimangira binyuze mu gukorana mu bikorwa by’iterambere.
Kuri ubu, u Rwanda na Brazil biri mu rugendo rwo kongera kubaka uwo mubano uhereye hasi, hagamijwe inyungu z’impande zombi n’iterambere rirambye.
Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri iki gihugu, naho mu mwaka wakurikiyeho wa 2025, Brazil nayo ifungura Ambasade yayo mu Rwanda, iyoborwa na Irene Vida Gala.
Irene Vida Gala, wabaye Ambasaderi wa mbere wihariye wa Brazil mu Rwanda, yavuze ko mbere y’uko yoherezwa mu Rwanda hari byinshi byari byaratangiye gukorwa bigamije guhuza ibihugu byombi.
Agaragaza ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, Lawrance Kamanzi, yagize uruhare runini mu gutangiza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, imikoranire rusange, ubwikorezi bwo mu kirere, umuco n’ibindi, kandi ko izo nzego zizakomeza kwaguka no kwiyongera mu gihe kiri imbere.
Ambasaderi Irene Vida Gala yavuze ko we n’igihugu ahagarariye bashyize imbere kumva neza icyerekezo cy’u Rwanda n’ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho mu iterambere, kuko ari byo bizashingirwaho mu mikoranire hagati ya Brazil n’u Rwanda.
Ati” Ku ruhande rwa Brazil, dufite ibitekerezo by’ingenzi kuri twe. Ku gihugu nka Brazil, tubona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bijyanye n’imikoranire mpuzamahanga (multilateralism).
U Rwanda rufite umwanya ukomeye mu ngingo zimwe na zimwe, kandi ndatekereza ko ari urugero rwiza rw’ibyo igihugu cyo muri Afurika gishobora kugeraho. Kuri twe, ibi bifite agaciro kanini.”
Yakomeje avuga ko inzobere n’abakora mu nzego zitandukanye baturuka muri Brazil iyo babonye intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 30 ishize, bibaha icyizere cy’ibyo ibihugu byombi bishobora kugeraho binyuze mu gukorera hamwe.
Yagaragaje kandi ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho gahunda ihamye y’imikorere igamije kugera ku iterambere rirambye, irimo gushora imari muri siporo, guteza imbere uburezi bufite ireme, guteza imbere ubuhinzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga, n’izindi nzego zitandukanye
Ati” Ku bwanjye, maze amezi atandatu gusa ndi mu Rwanda, ariko mbona hari byinshi u Rwanda rwakura kuri Brazil bitari hano Ntabwo nasanze abantu ba hano bagura ibintu biturutse muri Brazil, ntekereza ko amasoko yo mu Rwanda akeneye ibintu bikorerwa muri Brazil.”
Ambasaderi Irene Vida Gala yakomeje avuga ko u Rwanda na Brazil bikeneye kurushaho kwigiranaho no kumenyana neza kuko ari byo bizafasha mu mikoranire irambye.
Yongeyeho ” ko abantu muri Brazil bazi mu Rwanda ibintu bicye birmo ko hari umubare munini w’abagore bari mu nzego za Leta, amateka yaranze iki gihugu ya Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko ibyo ni bike ugereranyije n’ibindi byinshi bihari. ”
Ambasaderi yakomeje agaragaza ko gahunda ya Visit Rwanda izagira uruhare runini mu kugeza ishusho nziza y’u Rwanda muri Brazil, igihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 214, bazagenda barushaho kumenya u Rwanda.
Ati” Visit Rwanda izageza u Rwanda muri Brazil. Mu gihugu gifite abaturage bagera kuri miliyoni 214, abantu benshi bazatangira kureba u Rwanda bibaze bati ‘Ni ibiki? Kuki iri zina rihari?’ N’iyo baba atari abakunzi b’umupira w’amaguru, bazamenya ko hari ikintu gishya cyitwa Visit Rwanda.”
Ambasaderi Irene Vida Gala avuga ko u Rwanda na Brazil bikeneye gusangira no guhuza umuco, ku buryo Abanyarwanda bashobora kumenya umuco w’Abanya-Brazil binyuze mu myidagaduro, indirimbo, filime, ibitabo n’ibindi, bizafasha ibihugu byombi gusangira uburambe no gukorana mu gushaka ibisubizo biganisha ku iterambere rirambye.
Yashimye u Rwanda avuga ko ruri imbere mu bihugu bya Afurika mu bijyanye no gushora mu bucuruzi, kurwanya ubukene no kwimakaza isuku hose, kandi ibi bikaba ari bimwe mu byishimirwa cyane n’Abanya-Brazil basura u Rwanda, nk’uko yabibonye mu gihe amaze mu gihugu.
Amb. Irene we avuga ko ku giti cye yahereye ku gushyira imbaraga cyane mu gukorana ku rwego rw’ubukerarugendo n’uburezi, avuga ko Abanyarwanda baramutse babonye amahirwe yo kujya kwiga muri Brazil babonerayo ubumenyi buzabafasha mu gihe kiri imbere.
Mu ntangiriro ya Gashyantare 2026, mu Rwanda hategerejwe inama y’ubucuruzi ya Brazil izitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi birenga 50, bikazaba ari n’inshuro ya mbere abakora ubucuruzi mu bihugu byombi bazaba bagiye guhura mu kurushaho guha imbaraga imikoranire y’ibihugu byombi.






