Umuhanzi David Adeleke benshi bazi nka Davido waherukaga mu Rwanda mu Ukwakira 2023, agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka Isi, byo kumenyekanisha album nshya yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka yise ‘5ive’.
Yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye ibihembo bya Trace Awards ndetse icyo gihe yasize Abanyarwanda bakubye kabiri urwo bamukundaga. Kuri iyi nshuro ubwo yitegura kongera gutaramira i Nyarugenge, inkuru y’ubuzima bwe yarahindutse.
Ubwo Davido yazaga mu birori bya Trace Awards byabaye tariki ya 23 Ukwakira 2025, yari amaze iminsi 14 we n’umugore we Chioma Rowland, bibarutse impanga y’umuhungu n’umukobwa, nyuma yo gupfusha umwana wabo w’umuhungu, Ifeanyi David Adedeji Adeleke, tariki ya 31 Ukwakira 2022.
Nyuma yaho mu Gushyingo 2023, Davido yakoze igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Atlanta yise A.W.A.Y, ndetse cyanditse amateka gitanga ibyishimo muri Amerika, byatumye Umuyobozi w’Umujyi wa Atlanta, Andre Dickens, yita uwo wa Kabiri, ‘Umunsi mukuru wa Davido’.
Iki gitaramo cyaje gukurikirwa no kuba umwe mu bahatanira ibihembo mpuzamahanga bya Grammy Awards, aho yari ahatanye mu byiciro bitatu kubera album ya ‘Timeless’, aca agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika uhatanye mu byiciro byinshi muri Grammy Awards.


Davido yakoze amateka muri Atlanta
Muri Mata 2024, haje kuza amakuru avuga ko uyu muhanzi w’injyana ya Afrobeats yaba yaratawe muri yombi muri Afurika y’Iburasirazuba, amakuru yaje guhakana ndetse bidatinze atangaza ko yinjiye mu mikoranire n’urubuga rucuruza umuziki rwa ‘UnitedMasters’, agirango atangize inzu ye nshya itunganya imiziki yise Nine+ Records.
Bidatinze tariki ya 25 Kamena 2025, Davido n’umukunzi we w’igihe kirekire, Chioma Adeleke bakoze ubukwe gakondo bwabereye mu mujyi wa Lagos.
Ibi birori byagatangaza byitabiriwe n’umuherwe Adedije Adeleke akaba na Se wa Davido, Guverineri w’Intara ya Oson,Ademola Adeleke akaba nyirarume wa Davido, umuhungu wa Perezida wa Nigeria, Seyi Tinubu n’ibindi byamamare byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.


Davido akora ubukwe bwa gakondo i Lagos
Mu mpera za Ukwakira 2024, Davido yasohoye indirimbo ‘Awuke’ yahuriyemo n’umuhanzi YG Marley, ndetse ukwezi gukurikiyeho ashyira hanze indirimbo ‘Funds ‘ yahuriyemo n’abahanzi Odumodublvck na Chike, zose ziteguza album nshya ya ‘5ive’.
Mu ntangiriro za 2025, Davido yitabiriye Paris Fashion Week 2025, bidatinze tariki ya 18 Mata 2025, Davido yashyira hanze album ya gatanu mu rugendo rw’umuziki we, yise ‘5ive’, ari nayo azaza gusangiza abakunzi b’umuziki we mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.
Ni album igizwe n’indirimbo 17 zirimo ize wenyine n’izo yahuriyemo n’abahanzi barimo; Chris Brown, Victoria Monét, Becky G, Omah Lay, Victony & Musa Keys, ODUMODUBLVCK, Chike, Shenseea, 450, YG Marley, Tayc na Dadju.
Muri Nyakanga 2025, Davido yatangiye ibitaramo byo kumenyekanisha album ye byatangiriye muri Amerika ya Ruguru, aho yagiye mu mijyi irenga 15, akomereza muri Nigeria aho yataramiye mu mijyi igera muri itandatu, aka ari muri urwo rugendo ategerejwemo i Kigali, tariki ya 5 Ukuboza 2025.
Tariki ya 10 Kanama 2025, Davido n’umugore we Chioma Adeleke, bakoze ubukwe bw’akataraboneka bwabereye Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwitabiriwe n’abarimo umuherwe w’umushoramari Aliko Dangote, n’andi mazina akomeye muri Afurika no hanze yayo.


Ubukwe bwa kabiri bwa Davido bwabereye Miami
Uyu muhanzi kandi yagiye agaragara mu birori bitandukanye birimo ubukwe bw’ureberera inyungu mu muziki we, Asa Asika, yitabiriye mu mujyi wa London muri Amerika, ndetse tariki ya 4 Ugushyingo 2025, akaba aheruka kwitabira ubukwe bw’umuvandimwe we mukuru, Ayoola Adeleke bwabereye Lagos.
Davido ni umwe mu bahanzi bafite abakunzi benshi mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, aho tariki ya 17 Ukwakira 2025, abakunzi be mu mujyi wa Kigali bahuriye La Noche mu birori byo kumva no kwitegura kwakira uyu muhanzi i Kigali.
Ni igitaramo kizabera muri BK Arena, cyateguwe na Intore Entertainment, giterwa inkunga n’Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye rwa SKOL binyuze mu kinyobwa cyarwo cya Skol Malt.


Davido agiye kumurikira Abanyarwanda album ya ‘5ive’





