Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemereye umutoza Haringingo Francis Christian gutoza Rayon Sports FC mu buryo bwemewe n’amategeko, aho agiye kurwana urugamba rwo gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 9 arushwa n’uwo bahanganiye igikombe.
Ni nyuma y’ibiganiro byahurije hamwe Ubuyobozi bwa FERWAFA, Perezida wa Kiyovu Sports, David Nkurunziza, Perezida wa Rayon Sports, Abdallah Murenzi, n’umutoza Francis Christian Haringingo.
Ibiganiro byahuje izi impande zose, kugira ngo umutoza Francis Haringingo ahabwe uruhushya rwo gutoza association Rayon Sports, nyuma yo kuyisinyira amasezerano ariko Kiyovu Sports ikavuga ko ataye akazi kayo kuko akiyifitiye amasezerano itemeraga ko basesa.
Ibiganiro byabaye ku wa kane tariki ya 16 Mata 2026, byemeje ko Haringingo Francis Christian watozaga Kiyovu Sports aba Umutoza Mukuru wa Rayon Sports FC, agakomeza akazi ko gusoza imikino y’umwaka wa 2025/26 isigaye.
Haringingo ntiyatoje umukino iyi kipe yanganyijemo na Gicumbi FC 0-0 tariki ya 4 Mata 2026, kuko yari ataremererwa gutoza iyi kipe, ibibazo bye na Kiyovu Sports bidakemutse.
Icyakora, ubu arakomereza akazi i Rubavu, aho iyi kipe ya Gikundiro isura Rutsiro FC kuri Stade Umuganda mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona uzaba ku Cyumweru tariki ya 19 Mata 2026.
Mu gikombe cy’amahoro yanasize ayihesheje ubwo yayiherukagamo, azatoza umukino wa ½ uzabahuza na Gorilla FC tariki ya 22 Mata 2026, mbere yo kujya i Huye guhura n’Amagaju tariki ya 26 Mata 2026 muri Shampiyona no gucakirana n’umukeba APR FC ku ya 2 Gicurasi 2026.
Rayon Sports ishaka igikombe, ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, ruyobowe na Al Hilal SC n’amanota 55, mu gihe APR FC ya kabiri yo ifite 52 irusha ikenda Gikundiro bagihanganiye.









