sangiza abandi

AL Hilal itsinze bigoranye Musanze FC

sangiza abandi

Al Hilal Omdurman yatsinze Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.

Uyu mukino winjira muri 2026, wabereye kuri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026.

Aya makipe yombi yaje gukina akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho Musanze FC yari iri ku mwanya wa munani n’amanota 22, mu gihe Al Hilal SC yari ku mwanya wa cyenda n’amanota 20.

Abafana b’ikipe ya Musanze FC bari bitabiriye ku bwinshi baje gushyigikira ikipe yabo, ari nako aba Al Hilal SC bakomoka muri Sudani batuye mu Rwanda, bari baje kuyishyigikirana imbaraga nyinshi.

Abasifuzi bayoboye umukino ni Dushimimana Eric wo hagati, yungirijwe na Ntwali Salum na Jabo Aristote, mu gihe Muhayeyezu Roberto yari umusifuzi wa kane, naho Komiseri w’umukino akaba Karambizi Rabini.

Umukino watangiye uryoshye kuko amakipe yombi yakinaga neza ndetse yose akanyuzamo agasatirana.

Musanze FC yatangiranye uburyo aho ku munota wa 9′, Marcel Dikoume ukinira AL Hilal yahise ahusha igitego cyari cyabazwe, gusa abakinnyi bakomeje kugerageza uburyo, nanone ku munota wa 16′, Shaban Hussein atera ishoti imbere y’izamu ariko umupira ujya hejuru cyane.

Ku munota wa 20′ Hakizimana Tity yazamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso acenga myugariro wa Al Hilal asatira urubuga rw’amahina, gusa ahita amukorera ikosa, biba uburyo bwiza Musanze FC yari ibonye ariko ihombye.

Al Hilal ntiyari isinziriye kuko wabonaga ko yageragezaga uburyo bwinshi kurusha Musanze FC, ndetse ku munota wa 25′, Marcel Dikoume yacomekewe umupira imbere y’izamu awutera n’umutwe ariko umuzamu awukuramo, ba myugariro barawurenza.

Emmanuel Flomo nawe yagerageje uburyo ku munota wa 32′, azamukanye umupira mu ruhande rw’ibumoso arekura ishoti ariko umupira unyura ku ruhande gato.

Al Hilal yakomeje kotsa igitutu izamu rya Musanze FC, nko ku munota wa 40′, Adama Coulibali yacomekewe umupira asiga ba myugariro ariko ageze mu rubuga rw’amahina baramuhagarika umupira barawurenza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Al Hilal yasatiriye cyane ikipe ya Musanze FC, igerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ba myugariro ba Musanze FC bayibera ibamba, ihusha uburyo bwinshi bwari kuyifasha gufungura amazamu.

Ku munota wa 62′ Shaban Hussein yacenze ba myugariro agana mu rubuga rw’amahina ariko ararangara umupira bawari uburyo bwiza bwo gufungura amazamu bawukuramo.

Al Hilal yakomeje gusirisimba imbere y’izamu rya Musanze ishaka igitego, kugeza aho ku munota wa 74′ Katembo Lubila Delpvin atsinze igitego, Al Hilal iba ifunguye amazamu.

Iminota ya nyuma yose Al Hilal yatatse izamu ishaka icya kabiri, ari nako Musanze ishakisha icyo kwishyura mu buryo butandukanye yagiye igerageza, ariko inshundura zanga guseka.

Umukino warangiye Al Hilal SC yegukanye amanota atatu y’umukino wa mbere yari ikiniye kuri ubu bwatsi, nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0. Iba intsinzi ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda Gicumbi na Gorilla.

Muri uyu mukino, Adama Coulibali niwe washimwe nk’umukinnyi witwaye neza.

Al Hilal SC igize amanota 23 mu mikino 11, ikaba iri ku mwanya wa 8, mu gihe Musanze FC yo ihise yisanga ku mwanya wa cyenda n’amanota 22, mu mikino 16 imaze gukina.

Mu yindi mikino Kiyovu Sports yanyagiwe na Gicumbi FC ibitego 4-1. Ni mu gihe Al Hilal SC izagaruka mu kibuga icakirana na Etincelles ku wa 8 Mutarama 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]