sangiza abandi

Al Hilal SC y’abakinnyi 10 yatsinze Mukura VS

sangiza abandi

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu mukino wayo wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 10.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025.

Uyu umukino Al Hilal yawutsinze ifite abakinnyi 10 gusa kuko yabonye ikarita itukura hakiri kare bituma ikinana abakinnyi batuzuye, amahirwe Mukura VS itabashije kubyaza umusaruro.

Saa Kumi n’Ebyiri nibwo Umusifuzi Nsabimana Célestin yatangije umukino.

Mukura VS yawutangiye itinyuka ndetse igerageza kwiharira umupira no gusatira izamu rya Al Hilal SC.

Mu minota 15 ya mbere, abasore b’Umutoza wa MVS, Nshimiyimana Canisius, bakinaga nta gihunga bafite aho abakinnyi bakomeye barimo Boateng Mensah, Iradukunda Elie Tatoo n’abarimo Joseph Sackey, waje gusimbuzwa mu gice cya kabiri, bakinaga neza.

Ku munota wa 15 w’umukino, Mukura VS yari ikomeje gusatira izamu rya Al Hilal SC yabonye amahirwe yo gusinda igitego, ariko myugariro w’iyi Kipe yo muri Sudani, Aprocius Petrus, akora ikosa ryamuhesheje ikarita itukura.

Ibi byabarishije nabi Umunya-Romania Laurențiu Reghecampf utoza Al Hilal SC, ariko akomeza kwizerera mu bakinnyi be barimo Girumugisha, Diouf, Coulibali na Madicke.

Ku munota wa 26, Mukura VS yagerageje uburyo bwari kuyifasha gufatirana ikipe y’abakinnyi bake ngo iyitsinde, ariko ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe.

Ku munota wa 44, Mukura VS yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ariko ishoti ryatewe na Iradukunda Elie Tatoo ryaciye gato hejuru y’izamu.

Ku munota wa 45, Al Hilal SC yahise ifungura amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na Adama Coulibali, nyuma yo guhererekanya neza na bagenzi be baturukanye umupira inyuma bihuta, ibizwi nka ‘Counter-attack’.

Bagiye kuruhuka Al Hilal SC ifite igitego 1-0 ariko Mukura VS yarwanye no kucyishyura biranga.

Mu gice cya kabiri, Mukura VS yatangiranye impinduka ikuramo Ishimwe Abdoul na Joseph Sackey yinjiza Tuyishime Emmanuel na Malanda Destin.

Yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko ntiyahirwa ndetse nko ku munota wa 63, Hakizimana Zuberi yahushije uburyo bwabazwe ku mupira waturutse mu ruhande rw’iburyo umusanga imbere y’izamu wenyine ntiyabasha gukozaho ikirenge ngo awusunikire mu rushundura.

Mukura VS yongeye gukora impinduka, Jordan Ndimboumba asimbura Niyonizeye Fred utagize byinshi atanga muri uyu mukino.

Al Hilal SC itari yuzuye na yo yakomeje gushaka igitego cya kabiri ndetse yakoze impinduka ku munota wa 70 aho yinjije mu kibuga Emmanuel Flomo waherukaga gutsinda Gasogi United ibitego 2, asimbuye Salem wanahawe ikarita y’umuhondo kuko yasimbujwe agatinda gusohoka.

Ni impinduka zahise zitanga umusaruro, kuko ku munota wa 73, Flomo yahise akubita ahababaza abasore bo mu Bisi bya Huye, anyeganyeza inshundura z’i Nyamirambo, atsindira Al Hilal igitego cya 2 gishimangira intsinzi.

Iminota ya nyuma yose Al Hilal SC yakomeje kwihagararaho n’abakinnyi 10 iyisoza izamu ryayo ritandujwe.

Umukino warangiye Al Hilal Omdourman itsinze Mukura VS ibitego 2-0, ibona intsinzi ya kabiri mu mikino itatu imaze gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Al Hilal yafashe umwanya wa 16 n’amanota 7, ijya imbere ya Etincelles FC na Rutsiro FC ziri guherekeza ayandi.

Mu mikino itatu Al Hilal SC imaze gukina ntiratsindwa, kuko yatsinze Gasogi United na Mukura VS, inganya na Police FC.

Photos:

[fluentform id="3"]