sangiza abandi

Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC itanga isomo ko gutsindira mu Bugesera bidasaba imbaraga mvajuru

sangiza abandi

Al Hilal SC yatsinze irusha , ikipe ya Bugesera FC ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Werurwe 2016 nibwo ikipe ya Bugesera FC yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League, utarabereye igihe bitewe n’uko iyi kipe yo muri Sudani yari mu mikino ya CAF Champions League.

Al Hilal SC yagiye gukina uyu mukino igifite intimba n’agahinda kenshi ko gusezererwa muri 1/4, mu mikino ya CAF Champions League na Rs Berkane mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi kipe yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi batanu bayo bakomeye bahamagawe mu makipe yabo y’ibihugu barimo: Girumugisha Jean Claude wahamagawe n’ u Burundi, umunyezamu Farid OuĂ©draogo wahamagawe na Burkina Faso, Emmanuel Flomo wahamagawe na Liberia, Petrus Aprocius wahamagawe na Namibia, ndetse na Fofana wahamagawe na Maurtania.

Umukino watangiye Bugesera FC yugarira cyane ariko bidatinze abasore ba Al Hilal SC bafungura amazamu ku munota wa 26, ku gitego cyatsinzwe na Omer Boshara ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Kindness Cole ba myugariro ba Bugesera FC bananirwa kuwukuraho uyu musore atera ishoti riremereye cyane umupira uruhukira mu rushundura.

Mu minota yakurikiyeho abakinnyi ba Al Hilal SC bakomeje gusatira izamu rya Bugesera FC ariko kubyaza umusaruro uburyo bwinshi bagiye babona bigakomeza kuba ingorabahizi.

Bugesera FC yagiye inyuzamo igasatira ibona uburyo burimo ishoti rutahizamu Umar Abba yateye ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu rya Al Hilal SC ryari ririnzwe na Mustafa Mohamed.

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri ariko ntiyagira ikintu ihindura ku mukino maze umusifuzi Mulindangabo Moise, yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko.

Igice cya kabiri cyatangiranye umuvuduko, maze ku munota wa 46 Abdel Youssouf Kabore atera ishoti riremereye cyane ari ku ruhande rw’ibumoso bwa Al Hilal SC, umupira umuzamu Dauouda Baleri awukuyemo umurusha ingufu urenga umurongo maze umusifuzi Mulindangabo Moise ahita yemeza ko ari igitego, Al Hilal SC iba itsinze igitego cyayo cya kabiri.

Bugesera FC yahise ikanguka itangira gusatira, maze ku munota wa 53 ibona uburyo bwiza bw’igitego ku mupira Sadick Sulley, yahawe ariko awuteye adahagaritse unyura iruhande gato rw’izamu.

Umukino winjiye mu minota 30 ya nyuma nta mpinduka zirabaho ku kijyanye n’ibitego uretse gukomeza gusatirana ku mpande zombi ariko ntibigire icyo bitanga.

Ku munota wa 85, Banamwana Camarade umutoza wa Bugesera FC yakoze impinduka yinjizamo Daniel Baranabas na Dukundane Pacifique agirango arebeko yakongera imbaraga mu busatirizi.

Umukino wongeweho iminota ine ariko habura ikipe igira icyo yabasha gukora , maze umusifuzi Mulindangabo Moise yemeza ko umukino urangiye Al Hilal SC itsinze Bugesera FC itanga isomo ku yandi makipe y’ibigugu yo mu Rwanda atarigeze abasha gukura instinzi mu Bugesera arimo: Rayon Sports, APR FC, Al Merrikh SC, Police FC, n’ayandi menshi

Nyuma yo gutsinda Bugesera FC , ikipe ya Al Hilal SC yahise ifata umwanya wa kabiri aho ifite amanota 48 inganya na Al Merrikh SC ya gatatu ariko ikayirusha ibitego izigamye.

Ni mu gihe Bugesera FC yagumye ku mwanya wa cumi aho ifite amanota 34.

Al Hilal SC irakomeza imikino yayo ya Rwanda Premier League, ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026 isura Rutsiro FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Bugesera.

AMAFOTO y’umukino Bugesera FC yatsinzwemo na AL Hilal SC

Irebere ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Bugesera FC na Al Hilal SC

Photos:

[fluentform id="3"]