Al Merrikh SC yo muri Sudani yinjiye mu mateka nk’ikipe ya mbere yo mu mahanga yakinnye muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, hakinwa imikino y’umunsi wa munani.
Uyu mukino wabaye uwa mbere kuri iyi kipe yo muri Sudani, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko yo na Al Hilal biva mu gihugu kimwe zemerewe gukina Rwanda Premier League mu mwaka wa 2025/2026.
Mbere y’umukino, Umutoza wa Al Merrikh, Darko Novic, wigeze gutoza APR FC, yari yatangaje ko yiteguye kwitwara neza n’ikipe ye ndetse agakosora amakosa yakoze umwaka ushize, ubwo yatozaga Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Umukino watangiye saa Kumi n’Ebyiri wayobowe n’Umusifuzi Twagirumukiza Abdoul, wari wungirijwe na Maniragaba Valery na Ruhumuriza Justin nk’abasifuzi bo ku ruhande.
Akingeneye Hicham yari umusifuzi wa kane mu gihe Komiseri w’umukino yari Mushayija Jean Paul.
Al Merrikh SC yatangiye ikina umukino mwiza wo guhererekanya ndetse abakinnyi bayo bageragezaga kurema uburyo bubyara igitego n’ubwo batahise bahirwa no kunyeganyeza inshundura.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Nyuma y’iminota 15 y’akaruhuko, igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho Umutoza wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian yakuyemo Rwabuhihi Aimé Placide ashyiramo Rismo Albriche Ekome
Ku munota wa 50, Kapiteni wa Kiyovu Sports, Hamis Cedrick, yahushije uburyo bukomeye bw’igitego ku mupira yateye unyura hejuru y’izamu gato.
Kiyovu sports yinjije amaraso mashya ngo ishakishe igitego, aho Niyo David na Nsanzimfura Keddy binjiye mu kibuga.
Al Merrikh yihariye cyane umupira muri iki gice, irema uburyo bwinshi bw’ibitego. Byagaragaraga ko iri kurusha cyane ikipe ya Kiyovu Sports.
Al Merrikh SC yafunguye amazamu ku munota wa 68, ku gitego cyatsinzwe na Daouda Ba, wanahise asimbuzwa.
Iyi kipe yakomeje gusatirana imbaraga igerageza uburyo bwinshi ndetse ihererekanya neza hagati mu kibuga ku buryo byabonekaga ko iri kurusha Kiyovu Sports.
Mohammed Teya Abudegen yayifashije kubona igitego cya kabiri gishimangira intsinzi, yinjije ku munota wa 88.
Umukino warangiye Al Merrikh SC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, intangiriro nziza kuri aba Banya-Sudani banditse amateka yo kuba ikipe ya mbere itari iyo mu Rwanda ikinnye muri Shampiyona yo mu rw’Imisozi 1000.
Amakipe abiri yo muri Sudani, Al Merrikh na Al Hilal SC, yemerewe gukina mu Rwanda nyuma yo kubisaba kubera ko muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva mu 2023 kubera intambara.
Al Merrikh ni imwe mu makipe amaze igihe kinini cyane kuko yashinzwe mu 1908. Icyo gihe yitwaga Al-Masalma Sporting Club, ikaba yarashinzwe n’abanyeshuri bo mu gace ka Al-Masalmah, mu Mujyi wa Omdurman. Yaje guhindurirwa izina yitwa Al Merrikh Sporting Club mu 1927.
Mugenzi wayo Al Hilal SC na yo yiteguye gutangira Shampiyona ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025, yakira Police FC, iyoboye urutonde rw’agateganyo kugeza ubu, mu mukino uzabera kuri Stade Amahori saa Kumi n’Ebyiri.











