sangiza abandi

Alyn Sano yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Ntibikunda’

sangiza abandi

Umuhanzikazi Nyarwanda Alyn Sano yashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo nshya yise Ntibikunda.

Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, mu gihe cy’amasaha atanu imaze ku muyoboro wa Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 11.

Ni indirimbo iri mu njyana ituje bitandukanye n’izo amaze igihe ashyira hanze zibyinitse kandi zihuta zirimo ‘Turn it up’ n’izindi.

Ni indirimbo yakozwe na Producer Madebeats uherutse kugaruka gutura mu Rwanda kuva muri Mutarama 2026.

Ni mu gihe amashusho yafashwe na IbraCams umenyerewe mu gufata amashusho, aho yafashe y’abahanzi bakomeye mu muziki wa Afurika barimo Davido, Asake, Burnaboy n’abandi.

Umusore wifashishijwe mu mashusho y’iyi ndirimbo ni umunyamideli ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wakunze kuba mu Bwongereza amazina ye akaba Ken Owen.

Indirimbo ‘Ntibikunda’ igaruka ku nkuru y’urukundo, aho Alyn Sano aba asaba uyu muhungu kutamusiga, agira ati ” Ntibikunda kukurekura, (Ndabyemeye)”.

Alyn Sano amazina ye nyakuri ni Shengero Aline Sano yamenyekanye cyane mu njyana ya Pop, Afro-pop, na Soul.

Yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo kugaragara mu marushanwa akomeye arimo The Voice Afrique Francophone aho yageze mu kiciro cya nyuma (top 8).

Indirimbo nshya ya Alyn Sano

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]