Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko amahanga adakwiriye guhora yibaza aho u Rwanda rukura amabuye y’agaciro.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2026, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yabaga ku nshuro ya 20.
Mu kiganiro cyahuje abayobozi bari mu nzego zitandukanye , bagize umwanya wo kuganira ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, urwego rw’abikorera , hagamijwe kugaragaza ishusho rusange y’ubukungu bw’igihu.
Muri icyo kiganiro, harebwe ibyatuma urwego rw’ubucukuzi rwo mu Rwanda rwarushaho gutera imbere.
Aha niho Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi , Alice Uwase , yatangaje ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro ahubwo igihugu gikwiye kuyabyaza umusaruro.
Ati ” Nubwo dufite igihugu gito, ni igihugu gifite imisozi. Iriya misozi yose irimo amabuye. Ni kimenyimenyi, amabuye yose yacukuwe mu gihugu. Ahantu hakunda kuvugwa ni Rutungo,Rwinkwavu, izo ni mine zatangiye gushakishwa gucukurwamo amabuye mu 1950. Ayo ni amabuye y’agaciro agira agaciro bitewe n’umumaro afite mu gihe runaka. “
Yakomeje agira ati ” Uko ikoranabuhanga rigenda rizamuka, hari amabuye atari afite agaciro agenda agira agaciro . Birashoboka ko amabuye ubu tubona asanzwe, azagira agaciro mu bihe biri imbere aho ubushakashatsi bugeze.”
80% by’uturere twose two mu Rwanda dufite amabuye y’agaciro . Igihugu cyacu cyose kirimo amabuye y’agaciro ndetse n’isoko mpuzamahanga rirabizi. kuko 31% ya Wolfram icukurwa ku Isi yose, iba yacukuwe mu Rwanda . Ikadushyira ku mwanya wa mbere muri Afurika ndetse no ku mwanya wa kane ku Isi yose. ”
U Rwanda ntirukeneye amabuye ya RDC
Mu bihe bitandukanye Repubulika Iharanira Demokarasi ya RDC, yashinje u Rwanda kwiba amabuye y’iki gihugu . Ni ibirego u Rwanda rwakomeje kwamaganira kure ndetse runatanga ibimenyetso bitandukanye.
Agaruka kuri ibi birego, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi , Alice Uwase, yavuze ko u Rwanda rudakeneye amabuye ya RDC kugira ngo rubone gutera imbere.
Ati ” Ntabwo dukeneye amabuye ya RDC kugira ngo dutera imbere. Imisozi yacu irimo amabuye, icyo dusabwa cyonyine ni agaciro kayo. Tukabishyiramo imbaraga,tukagira icyerekezo kirambye, tukamenya ko tutazajya twohereza amabuye atanoze, tukamenya no kuyatunganya. Tukaba twaba ihuriro ry’amabuye y’agaciro muri aka gace no muri Afurika kandi atunganyijwe .”
Yavuze ko icyerekezo cyiza u Rwanda rwageraho ari uko u Rwanda rwaba ihuriro ry’amabuye atunganyijwe muri aka gace, muri Afurika.
Perezida KAGAME yahaye ubutumwa Amahanga
Agaruka kuri iki kibazo, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, yavuze ko amahanga adakwiye guhora yibaza aho u Rwanda rukura amabuye rufite.
Perezida Kagame ati ” Amabuye y’agaciro,turamutse tuyatunganya. Aho yava hose ntabwo bikwiye kuba ikibazo. Kubera ko nujya gukurikirana abantu bose bari mu mabuye y’agaciro, cyane cyane ibi bihugu biteye imbere, byirirwa bidukurikirana ku mabuye y’agaciro, nta mabuye y’agaciro bagira ariko bayungukamo kurusha abantu bose.”
Yakomeje agira ati ” Ibice bya RDCongo byose ntabwo duturanye na byo. Ibiva Katanga, ibiva Equateur, ibiva hehe ntabwo binyura hano. Bifite indi mipaka binyuramo cyangwa se bigenda mu ndege. Ariko hano muri RDC , mu Burasirazuba, usibye n’amabuye, abantu barambuka, bagafata indege, bakajya iyo bajya.”
Ubu se tuzabuze abanye-Congo cyangwa abantu ngo niba mushaka kujya Dubai, mu Buruseri, i Paris, i Londre, Washngton ntimugafatire indege mu Rwanda ? Abantu ni bareke kujya bavuga ubusa . ”
U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika mu bucukuzi n’ubuyunguruzi bw’amabuye ya Wolfram (Tungsten), aho ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo kizwiho gutanga umusaruro mwinshi, usaga toni 1000 ku mwaka. Ikirombe cya Nyakabingo, gifatwa nk’icya mbere muri Afurika.
RMB ivuga ko amabuye y’agaciro agirira umumaro igihugu mu buryo butandukanye aho ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agacuro mu mwaka wa 2025, byatanze akazi ku bantu ibihumbi 92 hatabariwemo imirimo ishamikiye ku bucukuzi .
Ni mu gihe mu isanduku ya leta hagiyemo umusoro urenze miliyari 129 Frw.







