Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, umuhanzi Yvan Muziki yaraye atunguye umukunzi we akaba n’umuhanzikazi Marina Deborah amwambika impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore.
Ni igikorwa cyatunguye abantu benshi cyane ko nta muntu n’umwe wari ubyiteze cyane ko aba bombi umubano wihariye utashyirwaga hanze .
Ubwo Yvan Muziki yari ku rubyiniro mu gitaramo, mu ijoro rya Saint Valentin yamurikiyemo album ye ya mbere yise Inganzo Ntahangarwa, yaje gukora mu mufuka w’ikote ry’umweru yari yambaye maze akuramo impeta yari yateguriye umukunzi we, Marina .
Mbere yuko arambura akaboko ngo yambikwe impeta, yabanje gukuramo izo yari yambaye zose nk’ikimenyetso kigaragaza ko amwemereye, undi nta kuzuyaza ahita ayimwambika, bombi bahita bahoberana.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru avuye ku rubyiniro, Marina Deborah yavuze ko yatunguwe cyane gusa yemeza ko byamushimishije.
Ati ” byantunguye cyane, kuko njye na we twari twirirwanye mu gitondo, n’ejo twaririrwanye umunsi wose, nkibaza ibi bintu yabikoze ryari.”
Marina yakomeje avuga ko umubano yari afitanye na Yvan Muziki atizeraga ko yahita amwambika impeta y’urukundo ariko avuga ko bimunejeje cyane.
Ati ” Umubano twari dufitanye ntabwo nabitekerezaga ariko n’ubundi niho byashyiraga ariko natunguwe kandi ndishimye”
Yvan Muziki na Marina bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ariko inkuru zivuga ko bakundana bakajya bazitera utwatsi kenshi badashaka kwerurira itangazamakuru ndetse n’abakunzi babo.
Yvan Muziki na Marina Deborah bamaze guhurira mu ndirimbo zitandukanye zirimo: urugo ruhire bakoranye na Massamba Intore, ndetse na Intare Batinya bahuriyemo bombi.








