Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka ‘Yago’, ari mu mashimwe menshi nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, Yago yagize ati “ Navuye mu bitaro ubu ndi mu rugo, Imana ni nziza cyane”
Nyemazi umuvandimwe wa Yago ni we warumaze iminsi aha amakuru abakunzi ba Yago abinyujije kuri Konti ya Instagram y’uyu munyamakuru , aho yagiye asaba abakunzi ba Yago kumusengera agakira vuba.
Yago ni umwe mu banyamakuru bubatse izina mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo : Goodrich TV, RadioTv10, na Yago Tv Show.
Ubutumwa Yago yasangije abakunzi be yemeza ko yagarutse mu rugo








