Tariki ya 25 Nyakanga ni umunsi Abanyarwanda bibukaho Umwami Mutara III Rudahigwa, umwe mu bami b’u Rwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, ndetse agira uruhare rukomeye mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’u Rwanda.
Umwami Mutara III Rudahigwa, witwaga Nkubito y’Imanzi Rukabu, yavutse muri Werurwe 1911, avukira ku Rwesero, mu karere ka Nyanza, ku mwami Yuhi V Musinga na nyina Nyiramavugo Kankazi Radegonde. Yimitswe ku ya 16 Ugushyingo 1931.
Rudahigwa niwe mwami wa mbere w’u Rwanda winjiye mu idini rya Gatolika. Yabatijwe n’abapadiri b’Abazungu mu 1943, yitwa Charles Léon Pierre, avuga ko ari amazina yakuye ku bantu b’ingenzi mu buzima bwe barimo yaturutse ku bantu b’ingenzi mu buzima bwe aribo Musenyeri wamwigishije witwa Leon Classe, Pierre Ryckmans wari Guverineri wa Congo-Rwanda-Urundi na Prince Charles w’u Bubiligi
Uretse ayo mazina, yahawe nyuma yo kubatizwa, yari asanganywe andi ye bwite nka Mutara III (izina risobanura ingoma), Rudahigwa (ryaturutse ku ijambo “kudahigwa”), Nkubito y’Imanzi, Cyusa, na Rukabu, yose agaragaza ubutwari, uburanga, n’imico ye myiza.
Mutara III Rudahigwa yibukwa cyane ko yarwanyije ubuhake, aho mu 1954, yatangaje ko ubuhake buvuyeho burundu. Mu butegetsi bwe yaharaniraga imibereho myiza y’abaturage, urugero yatanze inka ku baturage bari barazahajwe n’inzara ya Ruzagayura mu 1943.
Rudahigwa yateje imbere uburezi, aho yashinze ikigega cya Fond Mutara mu 1950, cyakusanyaga inkunga yo gufasha abanyeshuri batsinze neza amashuri yisumbuye kubona ubufasha bwo kujya kwiga muri kaminuza zo mu mahanga.
Yashyizeho ubutegetsi bukorana n’abaturage aho yigeze kwiyemeza kuba umucamanza mukuru mu Rukiko rw’Umwami i Nyanza, kugira ngo arwanye akarengane. Yaciye “Ikiboko”: Uburyo bwo gukubitira abaturage ku mirimo ya ‘shiku ku ngufu’, bwari bwarashyizweho n’abakoloni.
Mutara III Rudahigwa yatangiye i Bujumbura, mu Burundi ku ya 25 Nyakanga 1959, mu buryo bw’amayobera, hari abavuga ko yishwe n’abakoloni b’Ababiligi, nyuma yuko agaragaje ko ashaka guharanira ubwigenge bw’u Rwanda no gushaka gushyiraho igisirikare cya Kinyarwanda cyigenga.
Nyuma yo gutanga kwe, umugogo we watabarijwe i Mwima ya Nyanza ku ya 28 Nyakanga 1959. Yasimbuwe ku ngoma na murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, kubera ko atari yarigeze abyara umwana w’umuhungu.
Mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye by’indashyikirwa, yaje gushyirwa mu cyiciro cy’Intwari z’u Rwanda, mu cyiciro cy’Imena, gishyirwamo abantu bagize uruhare mu kwigobotora ubukoloni, kurwanya amacakubiri n’akarengane.
Bimwe mu byo Mutara Rudahigwa yihariyeho ni uko yari umwe mu bami bagize abagore bake, yashakanye gusa n’abagore babiri: Nyiramakomali (1933–1941) na Rosalie Gicanda (1942–1959), waje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikindi kidasanzwe ni uko yari umwe mu bami barebare kurusha abandi, aho yari afite hafi metero ebyiri n’igice.









