sangiza abandi

Amavubi yahamagaye 24 barimo uwakiniye Manchester United

sangiza abandi

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mikino Mpuzamahanga ya gicuti muri Kamena 2026, harimo n’uwakiniye Manchester United.

Abakinnyi bahamagawe barimo Noam Fritz Emeran ariwe wigeze gukinira Manchester United, bazafasha Amavubi mu mikino bazahuramo na Comoros na Tanzania mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike yo kuzanika igikombe cya Afurika cya 2027.

Noam Fritz Emeran ukinira FC Groningen yo mu Buholandi, akina imbere asatira. Uyu musore yakuriye muri Manchester United kuva akiri muto. 

Uretse uyu, hanahamagawe bwa mbere Fidali Uwiyaremye umaze gutsindira Kiyovu Sports ibitego 11 muri uyu mwaka w’imikino muri Shampiyona.

Mbonyumwami Taiba utari wahawe amahirwe mu ikipe iheruka guhamagarwa, na we yahawe amahirwe nyuma yo kwitwara neza muri iyi Shampiyona aho ayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi.

Icyakora, Myugariro Thierry Manzi, rutahizamu Joy Lance Mickels n’umuvandimwe we Leroy Jacques Mickels bo ntabwo bari muri aba bakinnyi bahamagawe kuko bafite ibibazo by’imvune, na Hakim Sahabo ndetse n’umunyezamu Ntwari Fiacre badaheruka kubona umwanya wo gukina mu makipe yabo ngo bigaragaze.

Dore abakinnyi bahamagawe: 

Abanyezamu: Niyongira Patience (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC) na Kwizera Olivier (Rayon Sports FC).

Ba Myugariro: Mutsinzi Ange (Zira FK), Niyigena Clement (APR FC), Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion) Nshimiyimana Yunus (APR FC) Byiringiro Jean Gilbert (APR FC) Imanishimwe Emmanuel (Ael Limasol), Niyomugabo Claude (APR FC)

Abakina Hagati: Emeran Noam Fritz (Groningen FC), Kwizera Jojea (Rhode Island), Kury Johan Marvin (AC Bellizona), Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (Cs Constantine), Gueulette Samuel Marie (Raal La Louviere), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Jamus SC)..

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (Al Wafaq), Uwineza Rene (Kiyovu Sports), Biramahire Abeddy (Assabah), Mickels Joy Slayd, (Karvan FK), Uwiyaremye Fidali, (Kiyovu SC) Mbonyumwami Taiba, (Marine FC).

APR FC ni yo ifitemo abakinnyi benshi (6). Aba bakinnyi bose bazajya mu mwiherero bitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, aho tariki 6 Kamena bazakina n’ibirwa bya Comores, bakine na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026.

Noam Fritz Emeran wigeze gukinira Manchester United ari mu bakinnyi bahamagawe n’ikipe y’Igihugu Amavubi

Photos:

[fluentform id="3"]