sangiza abandi

Amazi mabi yoherezwa mu bishanga bya Kigali ni ikibazo ku rusobe rw’ibinyabuzima bibamo

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali wihanangirije abohereza imyanda n’amazi yanduye mu bishanga byangiza bikanabangamira urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwamo wibutsa abantu ko abarenga ku mabwiriza yashyizweho bafatirwa ibuhano bikomeye.

Amazi yanduye akomeje kuba kimwe mu bibazo bibangamira ibishanga biri gutunganywa mu Mujyi wa Kigali, kuko ashobora kwangiza ibinyabuzima bibirimo no kugabanya ubushobozi bwabyo bwo kuyungurura amazi no gukoma mu nkokora umusaruro byitezweho.

Enjennyeri Mwumvaneza Vincent uhagarariye abatunganya ibishanga, avuga ko mu kubitunganya basanze harimo ibisigazwa by’inganda n’ibindi bikorwa by’abantu byabikorerwagamo babanje kubikuramo mu rwego rwo kugaruramo urusobe rw’ibinyabuzima byari byarahahunze.

Ati: “Twasanze hakirimo ibisigazwa by’inganda, ikintu cya mbere twakoze twabanje kubikuramo kugira ngo ibinyabuzima biri mu gishanga bishobore kubaho neza mu buzima bwabyo. Hari abantu baharagiraga, hari abahingagamo, bavuyemo hanyuma dutangira gutunganya ibishanga, twateyemo ibiti, tuzana amazi dukoramo ibyuzi binini. Ikindi twongeyemo ni ugutera ibiti bitandukanye inyoni zihagararamo, ibizikurura zose zikaza muri iki gishanga.”

Gusa, nubwo ibi bishanga biri gutunganywa, ariko haracyari ikibazo cy’amazi yanduye kuko akomeje kubigeramo ndetse akaba abangamira urusibe rw’ibinyabuzima cyane cyane iyo arimo imiti.

Umuyobozi wungirije wa Pariki ya Nyandungu, Uzmukuza Peace, avuga ko iyo imyanda irimo imiti ari myinshi, igishanga gitakaza ubushobozi bwo kuyungurura amazi uko bikwiye.

Ati: “Ikibazo imyanda iteza ni uko hari amazi aza mu nzira y’amazi agahinguka mu byuzi. Iyo arimo imiti rero ibyo binyabuzima birapfa, biba ngombwa ko ayo mazi tubanza kuyohereza ahandi hantu iyo bibaye ngombwa, kugira ngo tubanze turebe aho ikibazo kivuye n’impamvu yagiteye.”

Umujyi wa Kigali usaba abaturage kwirinda gusuka amazi yanduye mu miferege no muri za ruhurura, kuko agana mu bishanga.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko ibikorwa byo kuyobora amazi mu miferege bitemewe kandi ko abarenze ku mabwiriza y’isuku bashobora guhanwa.

Ati “Amazi yanduye ntabwo agomba koherezwa mu miferege, ntabwo agomba koherezwa muri za ruhurura, kirazira kikaziririzwa ndetse ni n’ibintu rwose bihanirwa kandi bigahanirwa bitewe n’ingano y’amazi inyubako irekura.”

Yabwiye RBA ko hari aho basanga amazi mabi, rimwe na rimwe arimo n’imyanda iva mu bwiherero, ajya mu bishanga biri gutunganywa.

Ati: “Twagiye tugenda tubibona ko hari igihe usanga abantu barekuriye amazi mabi muri za ruhurura, rimwe na rimwe harimo n’imyanda iva mu bwiherero akamanuka akajya mu bishanga biri gutunganywa.”

Umujyi wa Kigali usanga gukumira ayo mazi yanduye ari ingenzi kugira ngo ibishanga bikomeze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gufasha mu micungire y’amazi. Kuko gutunganya ibishanga bidahagije mu gihe amazi yanduye akomeza kubigeramo.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali bigeze kuri 94%

Ibishanga biri gutunganywa biri ku buso bwa hegitari 491. Icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa hegitari 162, icya Nyabugogo gifite hegitari 131, icya Kibumba kiri ku buso bwa hegitari 68 n’icya Rugenge-Rwintare kiri kuri hegitari 65.

Ibishanga by’Umujyi wa Kigali byatangiye kugarukamo urusobe rw’ibinyabuzima
Umujyi wa Kigali wihanangirije abantu bohereza amazi yanduye mu bishanga

Photos:

[fluentform id="3"]