Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami wa Eswatini, iherereye i Lozita, ku wa Kane, tariki 6 Ugushyingo 2025.
Nyuma y’uyu muhango, Amb. Col (Rtd) Ndamage n’Umwami Mswati III bagiranye ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini, ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Col (Rtd) Ndamage kandi yahuye n’ihuriro ry’Abanyarwanda bagera muri 80, baba muri Eswatini (RCA), mu nama yabereye kuri George Hotel i Manzini.
Muri uwo muhuro, yabagejejeho amakuru ajyanye n’imibanire n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, anasaba abataratahuka mu Rwanda kurusura bakihera ijisho uburyo igihugu cyateye imbere ndetse bakabibera abahamya.
Birenze ibi kandi yabamenyesheje serivisi zitangwa n’Ambasade y’u Rwanda muri Eswatini.
Ku rundi ruhande, umwami Mswati III yasabye abashoramari b’Abanyarwanda kwagura ibikorwa byabo bagashora imari mu Bwami bwa Eswatini.
U Rwanda na Eswatini bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga (ICT) n’ubukerarugendo, ndetse impande zombi zigaragaza ubushake bwo gukomeza no gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi.









