Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri unaruhagarariye muri Oman, CG Dan Munyuza, yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri Leta ya Oman, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu nzego z’umurimo, ubucuruzi n’ishoramari.
Ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, Ambasaderi Munyuza yakiriwe na Khalid bin Salem bin Sulaiman Al-Ghamari, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umurimo ya Oman.
Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura imikoranire mu rwego rw’umurimo, harimo kurebera hamwe uko abaturage b’impande zombi barushaho kubona amahirwe mu kazi, no gushyiraho uburyo bworoshye bwo gukorana mu bijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Kuri uyu wa Kane, Ambasaderi Munyuza nanone yagiranye ibiganiro na Ibtisam bint Ahmed Al Farooji, Umunyamabanga ushinzwe Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Oman.
Ibiganiro byabereye i Muscat, byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi, cyane cyane mu nzego zifite amahirwe menshi ku bihugu byombi.
Oman ni igihugu giherereye mu Burasirazuba bwo Hagati, gifite umutekano n’ubukungu bwateye imbere, habarizwa Abanyarwanda 2100 barimo abahatuye n’abahakorera.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman bwatangiriye mu buryo bwemewe mu 2016, uhereye icyo gihe, ibihugu byombi byagiye byagura imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo umurimo, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo ndetse n’umuco.









