sangiza abandi

Ambasaderi w’U Rwanda mu Bwongereza yakiriye The Ben

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yakiriye umuhanzi Mugisha Benjamin, uzwi mu buhanzi nka The Ben, bagirana ibiganiro.

Uyu muhanzi yari iminsi mu Mujyi wa Bali muri Indonesia aho yafatiye amashusho y’indirimbo ebyiri.

 Akivayo yahise akomereza mu Bwongereza aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Akigera mu Bwongereza, The Ben wahawe impano y’umwenda wa Arsenal yahise anakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Johnston Busingye.

Igitaramo The Ben ategerejwemo kizabera mu Mujyi wa Manchester, aho azasusurutsa urubyiruko mu gitaramo kizakurikira igikorwa bise ‘Liberation cup final & Youth Connect’.

Uyu muhanzi yaherukaga mu Bwongereza mu mpera za Kanama 2025 aho yakoreye igitaramo mu mujyi wa Coventry ku wa wa 29 Kanama 2025.

Uyu muhanzi biteganyijwe ko ava mu Bwongereza, agakomereza mu Buholandi mu gitaramo gikomeye kizaba tariki ya 1 Ugushyingo 2025, kigamije gufasha Abanya-Uganda bahatuye kwizihiza imyaka 63 ishize Uganda yibohoye iki akazagihuriramo na Cindy Sanyu.

Iki gitaramo cyiswe “UG 63 Independence Celebrations”, kizabera kuri Hoge Hilweg 20, 1101 CD Amsterdam.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]