Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye ubufatanye bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu gucyura impunzi z’impande zombi ku bushake.
Umujyanama mukuru wa Amerika ku bya Afurika, Massad Boulus, abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko iyi ntambwe yatewe ari ingenzi mu guhuza ibikorwa hagati y’ibi bihugu bibiri n’amahanga mu gushakira amahoro arambye n’iterambere Akarere k’Ibiyaga bigari.
Ati ” Dushingiye ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena, RDC, u Rwanda na UNHCR bongeye gushyira umukono ku itangazo ry’ubufatanye, i Addis Ababa, rigamije gufasha impunzi gutaha ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro. Ubu bufatanye ni intambwe y’ingenzi igaragaza gukomeza guhuza ibikorwa hagati y’akarere n’amahanga mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Itangazo rihuriwe n’impande zombi, rikubiye uburyo bwo gucyura impunzi no kuzisubiza mu buzima busanzwe ryasinyiwe mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Iyi nama yahuje intumwa za guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC ndetse n’abahagarariye UNHCR. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Charles Karamba.
Itangazo ryashyizweho umukono rishingiye ku masezerano y’impande eshatu (Tripartite Agreements) yasinywe tariki ya 17 Gashyantare 2010, arebana n’itahuka ry’impunzi ku bushake, ndetse n’amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (OUA) yo mu 1969 yerekeye uburenganzira n’imibereho y’impunzi.
Mu byemejwe muri iri tangazo harimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda 600 ziri mu mujyi wa Goma, bizakorwa ku bufatanye bwa Leta ya RDC, UNHCR n’u Rwanda. Hazanatangwa ubufasha mu kubafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe harimo kubona ibyangombwa, aho kuba, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Abayobozi kandi bemeranyije kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru no guhuza ibikorwa, bemeza ko inama z’impuguke zizakomeza gukorwa, haba imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye bushimangiye umuhate wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda i Washington kuwa 27 Kamena 2025, ndetse n’amasezerano hagati ya RDC n’umutwe wa M23 yasinyiwe i Doha ku wa 19 Nyakanga 2025.








