sangiza abandi

APR FC yaba yahinduye intekerezo ihindukira ku ijambo?

sangiza abandi

Amakuru aravuga ko APR FC yaba yahinduye intekerezo isubira ku isoko ishaka umunyezamu, ni nyuma yo kutanyurwa n’imyitwarire ya Ishimwe Pierre mu mikino ya gicuti.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yatangaje ko yavuye ku isoko ry’abakinnyi cyane ko no mu bo yaguze harimo umunyezamu, Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali, ariko bisa n’aho nta kinini yaje gufasha iyi kipe.

Gusa abakunzi b’iyi kipe ntibanyuzwe n’abakinnyi ifite mu izamu rya yo, hari nyuma yo kurekura Pavelh Ndzila ubu wagiye muri Rayon Sports.

APR FC imaze gukina imikino ya gicuti myinshi ariko ibitego yagiye itsindwa ubona ko mu izamu harimo ikibazo.

Byaje guhuhuka mu mukino wa gicuti baraye batsinzwemo na Police FC 3-2, aho ibitego 2 benshi bashinje umunyezamu Ishimwe Pierre kubitanga ndetse ko n’icya 3 aba yakoze ibyisumbuyeho.

Amakuru avuga ko nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa APR FC bwatangiye gutekereza uko bwakemura iki kibazo, ntakundi uretse kuba bashaka undi.

Urimo kuvugwa cyane ni umugande ukinira Mukura VS, Nicholas Ssebwato amakuru ava i Huye ni uko yamaze kongera amasezerano ndetse iyi kipe imwifuzamo miliyoni 30 Frw.

Gusa amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Nicholas Ssebwato avuga ko atarasinya. Hari n’andi makuru avuga ko hari na bamwe mu bayobozi ba APR batangiye gutekereza kuri Kwizera Olivier.

Photos:

[fluentform id="3"]