sangiza abandi

APR FC yaguye miswi na Al Merreikh ibyegeka ku musifuzi

sangiza abandi

APR FC yanganyije na Al Merreik 0-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye muri Stade Amahoro.

Aya makipe yombi yagiye guhura akurikirana ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, kuko APR FC yari iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 32, irusha amanota abiri Al Merreik y’umutoza Darko Novic wayihozemo.

Nyuma y’imyaka 12, amakipe yombi yaherukaga guhura 2014, yongeye kuhahurira kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2026.

Twagirumukiza Abdulkarim ni we wari musifuzi w’umukino, akazi yafatanyije na Jabo Aristote na Ishimwe Didier bari mu mpande, naho Umutoni Aline akaba yari uwa kane.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib,yari yakoze impinduka mu bakinnyi babanzamo, Souane Aliou yari yabanje mu bwugarizi butari burimo Niyigena Clement ndetse Ruboneka yabanje mu kibuga hicara Dauda Yussif.

APR FC yatangiye neza umukino yiharira umupira by’umwihariko mu kibuga hagati.

Gusa nyuma y’iminota 10 ya mbere, yigaranzuwe na Al Merrikh yatangiye gusagarira urubuga rw’amahina rwayo cyane.

Amakipe yombi yageragezaga guhererekanya neza mu kibuga hagati, agakoresha impande ashaka gusatira izamu.

Bumwe mu buryo wabonetse burimo ubwa APR FC ku munota wa 14, aho Memel Dao yazamukanye umupira awuhereza Mugisha Gilbert ariko awupfusha ubusa ananirwa gutera mu izamu cyangwa ngo asubize bagenzi be.

Al Merreikh yagiye ihusha uburyo nkaho ku munota wa 22 Bachir Bangoula yananiwe kubyaza umusaruro umupira yahawe ari hafi y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rinyura hejuru y’izamu rya APR FC ryari rihagazwemo na Ishimwe Pierre.

Ku munota wa 30 Gilles Razafimaro yinjiranye umupira anyuze iburyo, ageze mu rubuga rw’amahina atera ishoti Aliou Souane aritambika.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi bajya kuruhuka banganya 0-0.

Mu gice cya kabiri abakinnyi ba APR FC bari bari guhuza cyane mu kibuga, ariko bakagorwa no gutera mu izamu n’uburyo butandukanye babonye ntibubyazwe umusaruro.

Ku munota wa 60 APR yahushije uburyo bw’igitego.

William Togui yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Djibril Ouattara warebanaga n’izamu awutera nabi ujya ku ruhande.

Al Merreikh nayo yanyuzagamo igasatira. Ku munota wa 62, Gilles Razafimaro yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ashaka mugenzi we, Ishimwe Pierre asohoka neza, awukuraho n’ibipfunsi abafana bamukomera amashyi.

Yongeye kandi kugerageza, aho Bachir Bangoula yahinduye umupira mwiza, Souane awukuraho urarenga.

Nyuma Sidiki Coulibaly yarekuye ishoti rikomeye, uyu myugariro w’Umunya-Senegal (Souane) nanone aratabara aritambika umupira umukubita mu mugongo ujya muri koruneri.

Umutoza wa Al-Merrikh, Darko Novic, ahawe ikarita y’umuhondo kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.

Ku munota wa 72, APR FC yongeye guhusha uburyo bwabazwe aho Mugisha Gilbert yahaye umupira Niyomugabo Claude, awuhinduye mu rubuga rw’amahina usanga Djibril Ouattara wari imbere neza y’izamu awukinnye n’umutwe, ujya ku ruhande rw’izamu.

APR FC yahise ikora impinduka,aho Mugisha Gilbert na Memel Dao basimbuwe na Denis Omedi na Dauda Yussif.

Ni mu gihe Faisal Ishag yasimbuye Gilles Razafimaro wavuye mu kibuga yavunitse, ku ruhande rwa Al-Merrikh.

Ni impinduka zakozwe ,abafana basakuje bereka umutoza ko bakeneye ko asimbuza.

Nibwo yahise ahagurutsa abasore batangira kwishushya. Gusa yamaze gushyiramo Dauda baratuza.

Ku munota wa 86, APR FC yibwiraga ko itsinze igitego ariko baracyanga.

Ruboneka Bosco wari uhawe umupira na Omedi, yakiniwe nabi na Janard Mbemba inyuma gato y’urubuga rw’amahina mu ruhande.

Ikosa ryahanwe na Ruboneka, ahaye umupira Dauda Yussif arekura ishoti rikomeye rigendera hasi, umupira uruhukira mu izamu ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ni ibintu abafana ba APR FC bagaragaje ko batishimiye, bagaragaza ko icyemezo gifashwe n’abasifuzi banze igitego cya Dauda Yussif atari cyo dore ko yateye ishoti ari kure inyuma y’urubuga rw’amahina.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota anganya ubusa ku busa.
Nyuma yo kugabana amanota, aya makipe ntiyatirimutse ku rutonde uretse inota rigiyeho.

Umukino ukirangira abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere na Kapiteni Niyomugabo Jean Claude, buzuye ku basifuzi babaza impamvu igitego cyabo cyanzwe.

Ni nako hakurya mu bafana baririmbaga amagambo yamagana abasifuzi bati:” batwibye” nanone bati: ” turananiwe”. Basobyamo bati: ” Yariye” ( bavuga umusifuzi).

Uyu mukino wabaye mu gihe ejo hashize, Al-Hilal yanyagiye Rayon Sports ibitego 4-0.

Al Hilal SC iyoboye urutonde n’amanota 35,ikurikwe na Police irusha rimwe, mu gihe APR FC igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 ikurikirana na Al Merreikh ya Kane na 31.

Al Merreikh iritegura guhura na Rayon Sports ku wa gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, mu gihe APR FC yo itegereje kuzakina na Al Hilal.

Photos:

[fluentform id="3"]