sangiza abandi

APR FC yakuye akanyamuneza i Muhanga

sangiza abandi

APR FC yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2026.

‎Ni umukino witabiriwe n’abakuzi ba APR FC benshi biganjemo abaturutse mu mujyi wa Kigali, ndetse n’abatuye i Muhanga no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

‎Umukino wasifuwe na Umutoni Aline, yungrijwe na Ntwali Salum na Nsengiyumva Jean Paul, mu gihe Musoni Henry yari umusifuzi wa kane naho Bushayija Paul akaba Komiseri w’umukino.

‎Umukino watangiye APR FC ikina neza kurusha AS Muhanga, inayitanga kwinjira neza mu mukino kuko yagerageje uburyo bwinshi mu minota 15 ya mbere y’umukino.

‎Ku munota wa 17, Byiringiro Jean Gilbert bakunda kwita Kagege yafunguye amazamu hakiri kare ku mupira yari acomekewe imbere y’izamu yazamutse, awufunga neza yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye ujya mu rushundura.

‎APR FC yakomeje gukinana ishyaka ishaka gutsinda byinshi ariko igahusha ibitego,nk’aho ku munota wa 23 Djibril Outara yahushije uburyo bukomeye imbere y’izamu.

‎AS Muhanga nayo yanyuzagamo ikataka inyuze cyane cyane ku ruhande rw’iburyo, byari byagoye cyane Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude.

‎Ku munota wa 26, AS Muhanga yahawe Kufura iri ahantu heza, umupira urenga ba myugariro ba APR FC usanga Jean Pierre Niyonkuru mu izamu wenyine akozaho ikirenge ariko umupira ujya hanze, bahusha uburyo bwari bwabazwe.

‎Bongeye kugerageza uburyo kumubota wa 28, bacomekera Pondi Paul ashyira mu rushundura ariko umusifuzi Aline Umutoni avuga ko habaye kurarira.

‎Ku munota wa 30., Ouatara wari wagerageje uburyo butandukanye ashaka igitego, yatsinze igitego cyiza cyane akoresheje agatsinsino ku mupira wari utewe ne Memel Dao ukamusanga imbere y’izamu, APR FC ikomeza kuyobora umukino.

‎APR yahushije ibindi bitego byinshi, nk’aho Ku munota wa 36 Wiliam Togui Mel wari ucomekewe umupira imbere y’izamu wenyine, yahushijje igitego cyabazwe, ndetse na Outara ku munota wa 45 wari wacenze myugariro na umuzamu, ateye umupita ukubita igiti cy’izamu uragaruka

‎Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0, ijyana kuruhuka ikizere cy’intsinzi.

‎Igice cya kabiri, cyatangiye APR igifite imbaraga zo gukomeza gutsinda, mu gihe AS Muhanga yashakaga kwishyura hakiri kare.

‎Yakomeje kugerageza uburyo aho ku munota wa 57 Telesphore yahushije igitego ku mupira yari acomekewe ateye ishoti rica ku ruhande gato.

Yongeye kuzamukana umupira acenga myugariro yinjira mu rubuga rw’amahina ariko ananirwa gutanga umupira, yishoteye umuzamu arawufata, bwari ubundi buryo bwiza bwo kwishyura AS Muhanga itakaje.

‎Ku munota wa 70, Umutoza wa APR FC Abdellahim Taleb yakoze impinduka eshatu icyarimwe, akuramo Djibril Ouatara, Mugisha Gilbert na Memel Dao, basimburwa na Mamadou Sy, Hakim Kiwanuka, na Ngabonziza Pacifique.

‎Imininota isigaye y’umukino, AS Muhanga yakangutse yotsa igitutu APR FC ishaka uburyo bwo kwishyura.

APR yari yacitse intege muri iyi minota ya nyuma ku buryo yashoboraga kwishyurwa nubwo amahirwe AS Muhanga yabonye itayabyaje umusaruro.

‎Hongeweho iminota 5 y’inyongera yakomeje kubera APR FC umusaraba ukomeye.

Ku munota wa gatatu w’inyongera, Samuel Gedeon yishyuriye AS Muhanga igitego 1, ku mupira yacomekewe imbere y’izamu aroba umuzamu.

‎Umukino warangiye APR FC itsinze AS Muhanga ibitego 2 -1,ihita ifata umwanya wa kabiri irushwa amanota atatu na Police ya mbere, mu gihe Al Merreikh iri ku mwanya wa Gatatu.


‎Mu yindi mikino, Bugesera yatsinze Police FC igitego 1-0, Mukura VS itsinda ikipe ya Marines ibitego 2-1,

‎Gicumbi FC yanyagiye Rutsiro ibitego 4-2, AS Kigali inganya na Gasogi United igitego 1-1 .

Photos:

[fluentform id="3"]