sangiza abandi

APR FC yaserutse gitore muri Stade Amahoro yarimo abantu mbarwa

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yihanangirije ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino wa gishuti wabaye wo kwizihiza ibirori by’Inkera y’Abahizi byahuje abayobozi, abakinnyi n’abafana b’iyi kipe.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Kanama 2025, muri Stade Amahoro I Remera.

Inkera y’abahizi no igikorwa APR FC yateguye kigamije gusabana n’abakunzi bayo binyuze mu mikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Iki gikorwa rero cyikaba cyabimburiwe  n’umukino wahuje ikipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia. 

Uyu ni umukino utigeze ugira ubwitabire bwinshi kuko imyanya myinshi yicarwamo muri Stade Amahoro yari yambaye ubusa, ariko bitabujije umukino gutangirira igihe.

Ni umukino ikipe ya APR FC yari yabanjemo abakinnyi bayo bakomeye barimo : Niyomugabo Claude Kapiteni wiyi kipe, Ruboneka Jean Bosco, Cheikh Djibril Ouattara, Mamadou Sy, Niyigena Clement n’abandi. 

APR FC  yihariye umukino mu gice cya mbere igerageza kuba yafungura amazamu y’ikipe bari bahanganye gusa ntibyakunda ari nako kandi na Power Dynamos nayo yageragezaga ariko udutero shuma twose abakinnyi bayo bagabaga basangaga APR FC yiteguye maze bagahita bayisubiza ku izamu ryayo. 

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi aguye miswi aho nta kipe yabashije kureba mu izamu ry’iyindi. 

Mu gice cya kabiri cy’umukino APR FC yagarutse ifite inyota nyinshi ndetse n’imbaraga nyinshi zo gushaka ibitego maze bidatinze ku munota wa 49 rutahizamu wa APR FC Cheikh Djibril Ouattara anyeganyeza inshundura ku gitego cy’umutwe yatsinze neza cyane ku mupira w’umuterekano watewe neza na  Ruboneka Jean Bosco. 

Ntabwo abakinnyi ba APR FC bigeze banyurwa nicyo gitego kuko bakomeje gusatira izamu rya Power Dynamos ndetse nyuma y’iminota 5 batsinze igitego cya mbere, APR FC yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 54.

Iki gitego nacyo cyikaba cyatsinzwe na rutahizamu wiyi kipe Cheikh Djibril Ouattara ku mupira wasubijwe inyuma nabi n’abakinnyi ba Power Dynamos maze ugera kuri Ouattara nawe ntiyatinzamo ahita ahindukiza umuzamu igitego cya kabiri cyiba kigiyemo.

Uko iminota y’umukino yakomeje kwicuma abakinnyi ba APR FC bakomeje kurema amahirwe y’ibitego ariko ikipe ya Power Dynamos yihagararaho maze umukino uza kurangira ikipe ya APR FC itsinze POWER DYNAMOS ibitego 2-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara. 

Nubwo Apr fc yatsinze uyu mukino gusa mu mitwe ya benshi hasigayemo uburyo ikijyanye n’ubwitabire kuri uyu mukino bwari hasi ugereranyije n’umubare w’abafana iyi kipe y’Ingabo isanganywe.

Nyuma y’uyu mukino wa gishuti APR FC yakinnye, hateganyijwe indi mikino ine ya gishuti muri iki gikorwa cy’Inkera y’Abahizi.

Muri iyi mikino ya gishuti APR FC izakina yatumiyemo amakipe ane (4) arimo abiri yo hanze y’u Rwanda  ariyo : Power Dynamos yo muri Zambia ndetse na AZAM FC yo muri Tanzania , ndetse n’imwe  (1) yo mu Rwanda ariyo Police FC. 

Uretse imikino, muri iki gikorwa cy’Inkera y’abahizi hateganyijwe kandi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro bizamenyeshwa abakunzi ba ruhago muri rusange ariko byumwihariko aba APR FC.

Photos:

[fluentform id="3"]