Mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025, APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0.
APR FC yagiye gukina uyu mukino itari mu bihe byiza kuko yaherukaga kugwa miswi na Gorilla FC mu gihe Gasogi United yo yaherukaga mu kibuga ubwo yatsindwaga na Police FC mu mukino w’Umunsi wa 11.
Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim yari yitabaje abakinnyi barimo Cheikh Djibril Ouattara, William Togui, Memel Dao n’abandi mu gihe Gasogi United yari ifite abakinnyi bayo barimo Ndikumana Danny na Muderi Akbar.
Umukino watangiye abatoza basabye abakinnyi babo kwigengesera cyane ntibatsindwe igitego hakiri kare.
Gasogi United yabonye uburyo bubyara igitego hakiri kare ku makosa akomeye yakozwe n’Umunyezamu Ishimwe Pierre ariko Ndikumana Danny atera agashoti gato kagwa mu biganza bye.
APR FC na yo yanyuzagamo igasatira ndetse yaje kubona uburyo bwiza bw’igitego mu minota 25 ya mbere aho Djibril Ouattara yasigaranye n’Umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël ariko ntiyabasha gushyira umupira mu rushundura.
APR FC yakomeje gusatira maze ku munota wa 44, Djibril Ouattara akorerwa ikosa imbere y’urubuga rw’amahina rwa Gasogi United, umusifuzi Twagirumukiza Abdul asifura ko ari coup franc ya APR FC, rutahizamu Ouattarra yaje gufata icyemezo cyo kuyitera ndetse umupira uruhukira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze igitego 1-0 maze umusifuzi Twagirumukiza Abdul yohereza abakinnyi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.
Igice cya kabiri cyagarukanye indi sura aho abakinnyi ba Gasogi United batangiye gusatira cyane izamu rya APR FC ariko bagapfusha ubusa amahirwe bagendaga babona, aho nko ku munota wa 60 Gasogi United yahushije igitego cyari cyabazwe.
Mu kuvugutira umuti ikibazo cy’ibitego, APR FC yakoze impinduka, aho abakinnyi barimo Memel Dao, William Togui, Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert na Dauda Seidu Yussif bahaye umwanya Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Iraguha Hadji na Aliou Souané.
Ku rundi ruhande, Gasogi United yakoze impinduka aho Ndikumana Danny wari wakomeje guhusha uburyo bwinshi imbere y’izamu yaje guha umwanya Arsène KanamugireAmakipe yombi yakomeje gukinira ku mayeri menshi, ariko hakabura uburyo bwiza bubyara ibitego.
Iminota 90 yarangiye bikiri igitego 1-0 maze hongerwaho iminota ine. Muri iki gihe bakoze amakosa akomeye mu bwugarizi maze Aliou Souané ahita anyeganyeza inshundura bimworoheye.
Nyuma yo gutsinda Gasogi United, APR FC yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona aho ifite amanota 23 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 9 n’amanota 18 mu mikino 13 imaze gukina.
Nyuma y’imikino 12 imaze gukinwa, Police FC ni yo ya mbere aho ifite amanota 29, APR FC ni iya kabiri mu gihe igifite ikirarane. Marine FC ni iya gatatu n’amanota 21 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 20 n’umukino umwe w’ikirarane.









