sangiza abandi

APR FC yongeye gutombora Pyramids, Rayon Sports yerekeza muri Tanzania

sangiza abandi

Tombora y’ijonjora ry’ibanze mu mikino Nyafurika yasize muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izakina na Singida Black Stars yo muri Tanzania, ni mu gihe muri CAF Champions League, APR FC yongeye kwisanga igomba guhura na Pyramids FC yayikuyemo umwaka ushize.

Uyu munsi ni bwo Dar es Salaam, Tanzania habereye tombora y’uburyo amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’Imikino Nyafurika ya CAF Champions Lague na CAF Confederation Cup 2025-2026.

Rayon Sports izaba ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania. Umukino ubanza uzabera mu Rwanda.

Ikipe izakomeza izahita ihura n’ikipe izakomeza hagati ya Flambeau du Centre y’i Burundi n’ikipe izava muri Libya (ntiramenyekana).

APR FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ikaba yatomboye Pyramids FC yo mu Misiri ifite igikombe cy’mwaka ushize.

Iyi ikaba ari yo yari yasezereye APR FC mu myaka ibiri iheruka aho umwaka ushize ubwo yari imaze kurenga ijonjora ry’ibanze isezereye Azam FC yakuwemo na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Umwaka wari wabanje mu ijonjora ry’ibanze APR FC yakuyemo Gadidka FC ariko ihita isezererwa ha Pyramids FC iyitsinze 6-1.

Biteganyijwe ko imikino ibanza y’amajonjora y’ibanze izakinwa hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025, mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru.

Icyiciro gikurikira cy’imikino ishyira amatsinda cyo kikazakinwamo imikino ibanza hagati ya tariki ya 17-19 Ukwakira 2025 mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya 24-26 Ukwakira 2025.

Photos:

[fluentform id="3"]