sangiza abandi

APR FC yongeye gutsikira, igwa miswi na AS Kigali

sangiza abandi

APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda (Rwanda premier League).

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025.

Uyu mukino wayobowe n’Umusifuzi Mpuzamahanga Twagirumukiza Abdul Karim, wari wungirijwe na Ndayisaba Said na Ntirenganya Elie, mu gihe umusifuzi wa kane yari Irafasha Emmanuel naho Komiseri w’Umukino ari Nduwumwami Jean Alpha.

Abafana bitabiriye uyu mukino bari bake cyane n’ubwo hari benshi bari bakiri hanze utangira, bitewe n’uko ibiciro byahindutse kuri uyu munsi.

APR FC yatangiye guhererekanya neza mu minota ya mbere, ariko ntiyabasha gutera ku izamu rya AS Kigali.

Abakinnyi barimo Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka bakomeje gushaka aho bamenera ariko ubwugarizi bwa AS Kigali bukababera ibamba mu minota 25 ya mbere.

Ku munota wa 27, AS Kigali yahushije uburyo bwabazwe bwashoboraga kuyifasha gufungura amazamu, aho Dushimimana Olivier yacomekeye Rudasingwa Prince umupira mwiza, ashatse kuroba Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre awukoraho ujya muri koruneri unyuze hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gushaka uko afungura amazamu, by’umwihariko APR FC yari yatangiye gusatira cyane mbere y’iminota 40.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 40, kuri coup franc yatewe na Ruboneka Bosco, umupira uruhukira mu izamu.

Coup franc yahanwe iturutse ku ikosa ryakorewe kapiteni wayo Niyomugabo Claude hafi y’urubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yatangiranye impinduka, aho Iyabivuze Osée yinjira mu kibuga asimbuye Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.

Ni igice AS Kigali yinjiyemo yahinduye imikinire kuko yari iri hejuru cyane, ku munota wa 47 igerageza uburyo aho Ntirushwa Aimé yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye ariko rishyirwa muri koruneri n’Umunyezamu Ishimwe Pierre.

Nyuma y’iminota ibiri, ku wa 49, Ndayishimiye Didier yishyuriye AS Kigali ku mupira yatsindiye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhindurwa na Tuyisenge Arsène, wahuraga n’ikipe yahozemo.

Ku munota wa 70, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yakoze impinduka yinjiza abasore batatu icyarimwe, Mamadou Sy, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert, basimbuye Hakim Kiwanuka, William Togui na Denis Omedi.

Nyuma gato, APR FC yakoze izindi mpinduka aho yakuyemo Ruboneka Bosco watsinze igitego, aha umwanya Iraguha Hadji.

Abakinnyi ba APR FC biganjemo abasatira izamu, bakomeje kugorwa no kubona aho bamenera mu bwugarizi bwa AS Kigali kuko yakomeje kubabera ibamba.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye nta gitego gitandukanya aya makipe kibonetse, umusifuzi wa kane Irafasha Emmanuel yongeraho iminota 4 itagize icyo itanga.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, anganya igitego 1-1, umusaruro utabaye mwiza ku mpande zombi bitewe n’uburyo yifuzaga cyane aya manota.

Nyamara, amakipe yombi yari yitwaye neza mu mikino yaherukaga gukina aho AS Kigali yari yatsinze Rayon Sports 2-1 mu gihe APR FC yari yatsinze Marine FC 2-1.

Aya makipe akunda kunganya kuko nko mu mikino 5 iheruka kuyahuza, APR FC yatsinzemo 2, anganya 3 mu gihe AS Kigali nta n’umwe yatsinzemo.

APR FC yahise igera ku mwanya wa kabiri n’amanota 15 mu gihe AS Kigali ari iya 11 n’amanota 9.

Photos:

[fluentform id="3"]