Evode Dushime

Evode Dushime

Dushime Evode ni umunyamakuru ufite ubumenyi ndetse n'inyota nyinshi yo kongera ubwo afite. Ni umunyamakuru ukunda gucukumbura ndetse no gutangaza inkuru yizewe kandi ifitiye umumaro Umuryango mugari w'abasomyi ba Umunota. Com.Gladiator OG inkuru ze ziganje cyane mu myidagaduro, siporo, imvumburamatsiko ndetse n'izindi ngingo zifitanye isano n'amakuru nyayo.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026 nibwo Kivumbi King afatanyije na Juno Kizigenza ndetse na Bob pro utuganya indirimbo bashyize hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo yabo nshya bahuriyemo bise “Kirigute”
Umuririmbyi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Element Eleeeh yamaze kugera i Kampala muri Uganda aho arasusurutsa abitabira igitaramo cy'urwenya cya Comedy Store gitegurwa na Alex Muhangi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, abakinnyi b’Abayisilamu bakinira APR FC, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bakomeye mu muziki Nyarwanda no mu Karere ka Afurika y'i Burasirasuba, yishimiye cyane guhura na mugenzi we wo muri Tanzania, Alikiba aho aba bombi bitegura gushyira hanze indirimbo bakoranye
Ministiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yatangaje ko imyambarire y’umuraperikazi, Doja Cat waraye ataramiye i Kigali ntacyo itwaye mu buhanzi gusa ahishura ko uzabikora atari ku rubyiniro azaba akosheje.
Amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’iserukiramuco rya Move Africa , cyatumiwemo umuhanzikazi Doja Cat ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba numwe mu bakomeye ku rwego Mpuzamahanga yamaze gushira ku isoko.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, nibwo ku Kicaro cy'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ,Amavubi, ndetse no gutangaza ku mugaragaro urutonde rw'abakinnyi u Rwanda ruzifashisha mu mikino ya gicuti ya ,FIFA Series, itegerejwe kubera i Kigali mu minsi iri imbere.
Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.