Mukwaya Olivier

Mukwaya Olivier

AFC/M23 ryatangaje ko ritazongera kubabarira abacanshuro barwanirira ubutegetsi leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk'uko byagenze basohoka mu mujyi wa Goma ubwo yawufataga
AFC/M23 yatangaje ko yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar mu biganiro ihuriramo n’intumwa za Leta ya Congo, kandi ko basaba iyi Leta gufungura imfungwa zifungiwe i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo
Abanyamategeko baburanira leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,basabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa nk’Umunyarwanda, bahamya ko yiyitiriye Laurent Desire Kabila
Guverinoma ya Qatar yashyikirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 umushinga w’amasezerano y’amahoro kugira ngo usuzumwe mbere yo kwemerwa
AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ryatangaje ko ingabo za FARDC n’abandi barwanyi bafatanya nayo bateye ibisasu biremereye mu bice bituyemo abaturage benshi
Ikigo Nyarwanda gikora imiti, Labophar Ltd, cyasinyanye amasezerano n’Ikigo Philex gikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga muri Qatar
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungurehe, yagaragaje ko ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR biteye inkenke ku mutekano w’igihugu cy’u Rwanda
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganye Kenya yashyizeho uhagararira inyungu zayo muri Goma kuri ubu hagenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 rutabaga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu
Perezida wa Kenya,Wiliam Ruto, yagennye ba Ambasaderi bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu birimo na RDC, mu bice bya Goma bigenzurwa n’umutwe wa M23
Daniel Paluku Kisaka wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila yagaragaye yambaye umwambaro wa gisirikare wa AFC/M23, kandi afite n’imbunda