Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukotana bagatsindira umukino i Lubumbashi mu mukino barahuramo na FC Les Aigles du Congoyo muri RDC.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko abahinzi  badakwiye kugira impungenge ku ifumbire mvaruganda izakoreshwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A, (Umuhindo) nubwo hari imbogamizi z’intambara yatumye ibihugu biyohereza mu Rwanda bihura n’imbogamizi.
Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League 2026/27 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, aho Amagaju FC yatangiye neza atsinda Etoile de l’Est mu gihe  Kiyovu Sports yatangiye nabi itsindwa na Gorilla FC naho Etincelles FC na Sunrise FC zigwa miswi.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Divine Joshua Ikubor uzwi nka Rema, uri mu bakomeye mu njyana ya  Afrobeats, yatanze ibyishimo bisendereye ku bihumbi by’abakunzi b’umuziki bari muri BK Arena mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu.
Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi n’abashoramari bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 22 wabaye ku nshuro ya 21, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 39 bo mu Turere dutanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta byo mu mashuri abanza mu mwaka wa 2026/2027.
Rayon Sports yatangiye urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup 2026/27 ibona inota rimwe muri Cameroun, nyuma yo kunganya na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze.
Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro bamwe mu banyacyubahiro n’ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaga ku nshuro ya 21, aho abana b’ingagi 22 ari bo biswe amazina.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’urubyiruko rw’imyaka iri hagati ya 18 na 30 rwakurikiranyweho ibyaha wagabanutseho 11% mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/26, ugereranyije n’umwaka wari wabanje.