Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, zitabiriye inama z’abayobozi bashinzwe ingabo mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), zabereye i Lusaka muri Zambia, kuva ku wa 14 kugeza ku wa 16 Ukwakira 2026.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatanze amahugurwa ku bashinzwe umutekano mu bigo byigenga ajyanye no gukumira no kwirinda inkongi y’umuriro n’andi abafasha kunoza ibyo bakora bijyanye no kurinda abantu n’ibyabo.
U Rwanda rwamaze kugirana amasezerano yo kwakira isiganwa rya Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10, aho rwari ruhatanye na Afurika y’Epfo mu kwakira iri siganwa riri kugasongero k’ayandi marushanwa yo gusiganwa mu modoka ku Isi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashyizwe mu bagore 25 bagaragaje uruhare rukomeye mu nzego zitandukanye mu 2026, mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwe muri dipolomasi, uburezi n’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Mu ntara y’Amajyepfo mu Turere dutandukanye abahinzi b’urutoki barasaba inzego zibishinzwe kubashakira imbuto nziza ibasha kwihanganira ndetse ikanahangana n’indwara ya kirabiranya ikomeje kubateza igihombo.
Ibihugu bya Afurika byasabwe gukora impinduka zigamije kongera amafaranga abaturage babona aturutse ku isoko rya carbon kuko bagira uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije ndetse ko ibikorwa byabo byo kwita ku mashyamba bigira uruhare rutaziguye mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika byihuse ubufatanye ubwo ari bwo bwose buri hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa FDLR, inasaba gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuwambura intwaro no kuwusenya.
Mu myaka irenga 75 ishize, Formula 1 yahindutse irushanwa rirenze kusiganwa ry’imodoka, riba urubuga ruhuriraho ikoranabuhanga rigezweho, abakinnyi b’abahanga, ibigo bikomeye by’imodoka, ubucuruzi n’imyidagaduro bikurikirwa na miliyoni z’abantu ku Isi.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi  mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.
U Rwanda n’u Burusiya birateganya kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga na siporo, mu gihe hitegurwa Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika.