Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yashyize umukono ku masezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (AU-CEVAWG).
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza mu murongo u Rwanda rwihaye wo kudasubira mu mateka mabi yaruranze arimo ubukoloni bwasenye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry’imiyoboro ya telefoni igendanwa ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwimukira ku ikoranabuhanga rya 4G na 5G rizatanga serivisi za murandasi yihuta kandi zizewe ku baturage.
Mu Rwanda umubare w’abakoresha imirasire y’izuba ukomeje kwiyongera aho kuri ubu ingo zisaga 900 arizo ziyikoresha mu zisaga 3000 ziri mu gihugu kugeza ubu. Gusa abayikoresha bakagaragaza imbogamizi zo gutunga ibikoresho bifite ubushobozi bwisumbuye no kuba batemerewe kurenza imirasire itanga hejuru ya kilowate 100. 
Mu myaka itatu ishize Ishami rishinzwe ibikorwa bya INTERPOL rikorera mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, ryafashe ibinyabiziga 41 byakomokaga muri Afurika, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Aziya n’u Burayi. Muri ibyo binyabiziga, 39 byamaze kurekurwa no gusubizwa ba nyirabyo, mu gihe 2 biri mu nzira zo gusubizwa ba nyirabyo.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko 47% by’abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 batifuza kongera kubyara cyangwa bifungishije burundu.
Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu mezi atatu kuva muri Mata kugera muri Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika bigaragaza ubwiyongere bwa 4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo cya 2025
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imiryango ibihumbi 340 muri 360 ari yo imaze gusubizwa ku bujurire bw’ibyiciro yashyizwemo, mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) buri muturage asabwa gutanga.
Urwego Mpuzamahanga Rwasigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Jean Kambanda na Jean de Dieu Kamuhanda bwo kurekurwa mbere y’igihe, mu byemezo byashyizwe ku mugaragaro ku wa 23 Nyakanga 2026.
Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igikorwaremezo ‘Imbuto Hub’ gikomatangirijemo serivise nyinshi zifasha abaturage b’ingeri zose kugira imibereho myiza, cyubatswe n’Umuryango Imbuto Foundation.