sangiza abandi

Minisitiri Murwanashyaka yijeje Perezida Kagame kusa ikivi yahawe

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien, yatangaje ko kuba ari ubwa mbere agiye muri Guverinoma bitazaba imbogamizi ku kuzuza neza inshingano nshya yahawe yizeza ko yiga vuba kandi atazatenguha Abanyarwanda na Perezida Kagame wamugiriye icyizere.

Ku wa 17 Kamena ni bwo Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya barimo na Murwanashyaka Damien warahiriye kuba Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yageneye abarahiriye inshingano nshya yababwiye ko umuntu ugizwe umuyobozi mu nzego za leta inshingano za mbere aba afite ari ugukorera abaturage ugaharanira ko bagira imibereho myiza ndetse n’iterambere.

Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bagiye basoza neza inshingano zabo mu bihe bitandukanye ariko hari n’abandi bitagenda neza ntibazuzuze.

Yagize ati “Buri wese muri mwe yahawe izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa yerekanye abantu bamubonyemo aho yari asanzwe akorera. Ariko mujye munibaza muri ibyo byose kuba ari mwe muvuye mu Banyarwanda benshi bashobora kuba bakora nk’ibyo mukora. Ibyo iyo ubyiyibukije mu mirimo yawe bituma wagira uruhare rwawe rugaragara.”

Ubwo yahererekanyaga ububasha na Dr. Jimmy Gasore asimbuye muri izi nshingano, Minisitiri Murwanashyaka yatangaje ko yiteguye gushyira  mu bikorwa ibyo yarahiriye avuga ko nubwo ari mushya muri guverinoma ariko yiga vuba.

Yagize ati “Hari benshi batekereza ko kuba narabaye mu rwego rw’abikorera no mu bigo bito bya leta ubu nkaba ari bwo ninjiye muri Guverinoma ariko niga vuba ntabwo nzabatenguha”.

Minisitiri Murwanashyaka yashimiye Perezida Kagame wongeye amaraso muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akahashyira Abanyamabanga babiri avuga ko ari inyongera nziza izatuma uru rwego rukorera mu murongo w’igihugu.

Minisitiri Murwanashyaka azafatanya na Armand Zingiro na Col. Claudien Bizimungu, bagizwe Abanyamabanga ba Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ni amahirwe dufite muri uru rwego kuba aka kanya dufite Abanyamabanga babiri ni izindi mbaraga ziyongera kuko babiri baruta umwe”.

Minisitiri Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer) akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere.

Yize ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya gatatu cya Kaminuza acyiga muri Oklahoma Christian University.

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa Preferred Contractors, Murwanashyaka yabaye Umuyobozi Mukuru wa UDL, aba Chief Quantity Surveyor muri Real Contractors Ltd, yakoze muri ROKO Construction Ltd, ndetse akora akazi k’ubujyanama muri Century Engineering and Contractors Ltd no muri Gasabo 3D Design Ltd.

Minisitiri Murwanashyaka yaherekanyije ububasha na Dr. Jimmy Gasore asimbuye
Abayobozi bashya ba MINIFRA bahererekanyije ububasha n’abagiye
Dr. Jimmy Gasore yahaye ikaze Murwanashyaka wamusimbuye

Photos:

[fluentform id="3"]