Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu

Niyigena Radjabu ni umunyamakuru w’Umunyarwanda ukora kinyamwuga ufite uburambe bw’imyaka itatu mu itangazamakuru, ryibanda ku gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye ku buzima rusange n’izivuga ku Rwanda. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Umunota.com, rumwe mu ziyoboye mu Rwanda mu bijyanye no gutangaza amakuru ku mbuga zikorera kuri murandasi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasubije abakomeza kwibaza niba u Rwanda ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo ruhangane n’ibibibazo bituruka muri Congo
Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi ku mbuto nshya cumi n’ebyiri z’ibigori zongerewe ubudahangarwa bwo kwirinda indwara ya nkongwa no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ndetse zitezweho kugabanya igihombo kigaragara mu buhinzi bw’ibigori ku kigero cya 75%.