Raymond Tuyishimire

Raymond Tuyishimire

Tuyshimire Raymond, ni Umunyamakuru w'Umunyarwanda ubimazemo imyaka itandatu. Azobereye mu gutara inkuru zicukumbuye n'izindi zibanda ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ubw'abana ndetse n'izindi zivuga u Rwanda. Kuri ubu ni Editor ' w'ikinyamakuru Umunota

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo,Bafana bafana,  yakuweho amanota ku mukino yatsinzemo Ikipe ya Lesotho kubera gukinisha umukinnyi utemewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga Carlos Takam, bagirana ibiganiro.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
U Rwanda na Misiri byasinye amasezerano yo gukuriranaho visa ku baturage b’impande zombi bajya muri buri gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame , yatangaje ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye shampiyona y’Isi y’Amagare yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda, mu Mujyi wa Kigali.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RD Congo ndetse n’ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe ndetse n’uburyo bwo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro.
Kuri iki cyumweru tariki ya 28 nzeri 2025, Shampiyona y’Isi y’Amagare yaberaga i Kigali yashyizweho akadomo, yegukanywa n'umunyaslovania , Tadej Pogačar.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryamugeneye igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, avuga ko ari amateka yanditswe ku mugabe wa Afurika by’umwihariko mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa cyo guteza imbere umukino w’amagare ndetse no gutegura neza Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 imaze icyumweru ibera i Kigali.