Raymond Tuyishimire

Raymond Tuyishimire

Tuyshimire Raymond, ni Umunyamakuru w'Umunyarwanda ubimazemo imyaka itandatu. Azobereye mu gutara inkuru zicukumbuye n'izindi zibanda ku burenganzira bwa muntu muri rusange, ubw'abana ndetse n'izindi zivuga u Rwanda. Kuri ubu ni Editor ' w'ikinyamakuru Umunota

Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, yagiriye uruzinduko rw’akazi  i Doha muri Qatar.  
Inama y’Abaminisitiri bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashinzwe Uburezi,  yanzuye ko hanozwa politiki yo guhuza gahunda y’Uburezi aho impamyabumenyi yatanzwe na kaminuza yemewe yakwemerwa mu bihugu bigize umuryango wa EAC.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot, arateganya kuza mu Rwanda mu mpera z’Ugushyingo 2025.
Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ,Casper Stenger Jensen, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, anunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye.
Kigali, Umurwa w’u Rwanda , ukaba mu mutima wa Afurika,  ni yo yonyine yatoranyijwe ku mugabe wa Afurika ngo yakire Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye igitero cyagabwe na Israel kuri Qatar mu Mujyi wa Doha ndetse inihanganisha imiryango y'Abanya-Qatar bakiburiyemo ababo.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umuhanzikazi Barbara Teta uzwi ku izina rya Babo na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz bafunze.
Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari irimo abantu batatu ndetse inatwaye ihene 200, yakoreye impanuka kuri ‘Dawe Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene zigera kuri 30 muri izo zari zijyanywe mu Isoko rya Rugali mu Karere ka Nyamasheke.
Minisitiri w’Ubuzima,Dr Nsanzimana Sabin, yaganiriye na Ngirinshuti Manasseh  wo mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Musha, umaze imyaka 16 ari umujyanama w’Ubuzima, amuhishurira icyamushoboje.