Harerimana Abdul Aziz uzwi cyane ku izina rya Nzizi, akaba umufana ukomeye w’Ikipe ya Kiyovu Sports n’Amavubi, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, azize uburwayi.
Amakuru yemejwe n’Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports avuga uyu mufana yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.
Nzizi yari umufana ukomeye w’Ikipe ya Kiyovu Sports, aho kuri buri mukino yayiherekezaga, yanisize amarangi y’icyatsi n’umweru mu kuyishyigikira.
Umuryango wa Kiyovu Sports watangaje ko ubabajwe no kumenyesha amakuru y’urupfu rw’uyu mushyushyarugamba n’umufana wayo w’igihe kirekire.
Uretse Kiyovu Sports, Aziz yanafanaga cyane Ikipe y’Igihugu “Amavubi” ndetse yanagaragaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mu bihe by’amatora yabaye muri Nyakanga 2024.
Nzinzi ntiyari umukunzi w’umupira w’amaguru gusa kuko yanagaragaye inshuro nyinshi ashyigikira indi mikino nka Basketball, Volleyball n’indi.







