sangiza abandi

Ba Ambasaderi bashya mu Rwanda bijeje imbaraga mu kwagura ishoramari

sangiza abandi

Ambasaderi  Kazuya Nakajo uhagarariye u Buyapani mu Rwanda na Ambasaderi Mansour Bin Ali Fahad Al Shahwani Al Hajri wa Qatar mu Gihugu bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye no kwagura ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ibi babigarutseho nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame wabakiriye muri Village urugwiro kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, aho bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Amb Kazuya ufite icyicaro i Kigali, yagaragaje ko ubutumwa bwe buzibanda ku gushimangira umubano igihugu cye gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.

Yagize ati “Niyemeje kwagura umubano wacu w’u Buyapani n’u Rwanda mu nzego zose uhereye mu bukungu, ubucuruzi, umuco ndetse no guhanahana ubumenyi hagati y’abaturage bacu.”

Ambasaderi Mansour Bin Ali Fahad wa Qatar na we ufite icyicaro i Kigali, yavuze ko yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku guteza imbere ubufatanye busanzweho bw’ibihugu byombi.

Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku kureba uko umubano usanzwe w’ibihugu byombi ukura, kuko kugeza ubu tugenda tubona iterambere mu nzego zitandukanye bishimangira umbano wihariye ibihugu byombi bifite.”

Yavuze ko ubu hagiye kwitabwa ku mishinga ibihugu byombi bisanzwe bifitanye irimo n’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege mu Bugesera.

Ati “Kugeza ubu tugiye kwita cyane ku kurangiza ibikorwa n’imishinga y’ishoramari twatangiye irimo iyubakwa ry’ikibuga cy’indege gishya cya Kigali ndetse n’ishoramari ry’ubwikorezi bwo mu kirere. Rero nitubirangiza tuzarebera hamwe uko twakubaka n’ishoramari ry’ahazaza.”

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ziimo ishoramari mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubwikorezi.

Ku rundi ruhande, u Buyapani na bwo busanzwe bufitanye imikoranire n’u Rwanda mu nzego zirimo ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Mansour Bin Ali Fahad Al Shahwani Al Hajri, yavuze ko azita ku guteza imbere ubufatanye busanzweho
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Kazuya Nakajo, yavuze ko azibanda ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi

Photos:

[fluentform id="3"]