sangiza abandi

Babiri mu basirikare 3 baregwa muri dosiye ya APR FC bahamijwe ibyaha

sangiza abandi

Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje icyemezo cyarwo ku rubanza ruregwamo abasirikare ba RDF barimo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi.

Imyanzuro y’uru rubanza yasomwe mu ruhame kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Ku wa 26 Kanama 2025 nibwo  Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, rwari rwategetse ko abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30, icyemezo bajuririye ariko urukiko rugatesha agaciro ubujurire bwabo, bagakomeza gukurikiranwa bafunze.

Nyuma y’iminsi 30, abaregwa batangiye kuburana mu mizi, hakaba hari hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko.

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe, ahandi rugaragaza ko ibyaha bitabahama.

Urukiko rwemeje ko Maj Vincent Murigande adahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. 

Rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo kutamenyekanisha ikorwa ry’icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye; rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000Frw).

Kuri Capt Peninah Umutoni, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, ahamwa n’icyaha kandi cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Capt Peninah kandi yahamijwe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano;

Urukiko rwamuhanishije  muri rusange igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miriyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000Frw).

Naho  Capt Peninah Umurungi we, urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko  adahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe,

Rwemeje kandi ko  adahamwa n’ubufatanyacyaha mu cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Abandi bari muri uru rubanza barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego, abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani n’abandi bareganwaga na bo, baje kurekurwa by’agateganyo.

Photos:

[fluentform id="3"]