Shema Arnold benshi bamenye mu muziki Nyarwanda akiri umwana ku izina rya ‘Babou’, yongeye kugaruka mu muziki aho yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Cyangabwoba’.
Uyu musore kuri ubu w’imyaka 24 aganira na Umunota yavuze ko yinjiye mu muziki Nyarwanda bwa mbere mu 2009 ubwo yari afite imyaka umunani y’amavuko.
Icyo gihe yinjira mu muziki, avugako yafashwaga cyane na nyirarume Jerome Paterson, wamufashaga mu kwandika indirimbo, kumushakira ibitaramo aririmbamo ndetse no kumufasha gukorana indirimbo n’abandi bahanzi.
Uyu muhanzi yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo; Rimwe Kabiri, Do It, Ibikorwa n’izindi ndetse yaririmbye no muzindi yahuriyemo n’abandi bahanze nka ‘Arambona Agaseka’.
Uyu muhanzi yaje gusa nugabanya ingufu yashyiraga mu muziki guhera muri 2014, maze abanza kwita ku masomo ye aho yaratangiye kwiga ku ishuri rya College Saint Andre riherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yaje gukomeza amasomo ya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), gusa icyo gihe cyose uyu muraperi yari yarashyize ku ruhande ibijyanye na muzika ari kwita ku masomo ye.
Kuri ubu uyu muraperi umaze imyaka igera kuri itatu aba mu gihugu cy’Ubufaransa, yongeye kugaragara mu ruhando rwa muzika, aho yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “ Cyangabwoba”.
Mu kiganiro cyihariye Babou yagiranye na Umunota yavuzeko iyi ari indirimbo yamugoye mu itunganywa ryayo, na cyane ko umudiho wayo ibizwi nka “Beat” yamugoye kubasha kuyiririmbiramo ariko akiyemeza ko uko byagenda kose agomba kubikora, yagize ati ” Hari uburyo iriya Beat nakoreyemo iyi ndirimbo nyumva bwa mbere numvise isa nkaho igoye, nkumva hari uburyo ntarimo kuyifatisha neza, nkajya nibaza nti ndaza kubigenza gute? ndaherahe? mpita mvuga nti reka mbe nka Cyangabwoba”
Babou avugako igitekerezo cyo kwita indirimbo ye ‘Cyangabwoba’ byaturutse ku nshuti ye yari imaze iminsi ifite imyitwarire idasanzwe maze bajya gutebya bakajya bavugako iyo nshuti ye itakigira ubwoba.
Ati ” Ni umuntu w’inshuti yacu wise iri zina undi muntu w’inshuti yacu, warumaze igihe asankaho akora ibintu, asankaho yahindutse tukajya tumuserereza ngo usigaye nta bwoba ugira mw’iyi minsi, usigaye uri cyangabwoba.”
Babou akomeza avugako iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gutinyura buri wese uzayumva ko adakwiye kugira ubwoba bwo kugerageza ibintu bishya.
Ati ” Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwuko tutagakwiye kugira ubwoba muri twebwe ku bintu bishyashya dushaka kugerageza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Uyu muraperi yakomeje avugako hari indi mishinga abikiye abakunzi be ndetse ko mu gihe gito bazagenda bayibona uko azagenda ayishyira hanze.
Ati ” Nkeneye ibitekerezo byabo kuri iyi ndirimbo nshya nasohoye, ikindi ibindi bikorwa biri imbere nzagenda mbibagezaho mu gihe gikwiye”
Reba ikiganiro cyose twagiranye n’umuhanzi Babou kuri Umunota Tv Official.







