Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga muri Ministeri y’Umuco n’Urubyiruko, yateye imitoma umugore we, Uwingabire Marie Claudine, amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 15 bamaze barushinze.
Ni mu bitumwa yanyujije ku rukuta rwa X, ku mugoroba wo ku wa Kane, abuherekeresha amafoto ari kumwe n’umugore we, ubona ko buje ibyishimo.
Mu busizi bwuje ubuhanga, Bamporiki yanditse amagambo agaragaza ko umuryango ukomeye ari ishingiro ry’igihugu, akomeza agaragaza ko imyaka 15 ishize atari ibintu byari byoroshye ariko babashije kubinyuramo bemye.
Ati “Uko umuryango wanda, u Rwanda rwanda uko, imyaka15 yo kwanda kwacu yabaye iy’imigisha n’imiraba, ariko muri byose twabonye ubupfura n’ubutwari mu bantu.
Yakomeje agira ati” Mugwize amashyo mubyaze amagana, dukotanire ibyungura u Rwanda ntawe uhomba rwungutse. Mwishyuke mu Rwanda umu.”
Ni ubutumwa bwazamuye imbamutima za benshi, bigaragarira mu bitekerezo byasangijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri aya mafoto.
Inkuru y’urukundo rwa Bamporiki na Uwingabire Marie Claudine itangira muri 2009, ubwo aba bombi bahuraga bwa mbere, maze nyuma yaho muri 2010 binjira mu nzira y’urukundo rweruye.
Mu 2012 nibwo aba bombi baje kwiyemeza kubana akaramata, nyuma yaho mu 2017 basoza amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” muri Kaminuza ya ULK, aho Bamporiki yigaga ibijyanye n’amategeko mpuzamahanga “International Public Law”.
Si uyu munsi gusa kuko Bamporiki na Uwingabire bakunze gusangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza urwo bakundana.
Bamporiki ni umwe mu bantu bashyigikira urukundo kuko akunze kugaragara yatashye ubukwe bwa bamwe mu byamamare mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, barimo Mike Karangwa, Niyo Bosco, Patient Bizimana, n’abandi batandukanye.



Bamporiki na Claudine bamaranye imyaka 15





