Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo ho 1%, kigera kuri 8.25% kivuye kuri 7.25%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, by’umwihariko ryagizwemo uruhare n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, mu kiganiro Banki Nkuru y’u Rwanda yagiranye n’itangazamakuru.
Iki cyemezo cyafashwe na Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma yo gusuzuma uko ubukungu bwifashe, aho igipimo cy’izamuka ry’ibiciro cyageze kuri 13% muri Mata, ndetse biteganyijwe ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro kizaba kiri ku mpuzandengo ya 13.9% mu mpera z’umwaka wa 2026, mbere yuko cyongera kugabanuka kikagera kuri 7.4% mu 2027.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko kuzamura inyungu fatizo ari icyemezo cyafashwe mu buryo bwitondewe hagamijwe kugarura izamuka ry’ibiciro mu rugero rwifuzwa rwa 5% mu gihe kiri imbere, kurinda ihungabana ry’ibiciro no kurengera ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibiri ku isoko.
Yagize ati: “Twiyemeje gukomeza gufata ibyemezo bishingiye ku mibare n’isesengura ry’ahazaza kugira ngo izamuka ry’ibiciro risubire ku ntego ya 5% mu gihe kiri imbere.”
Soraya Hakuziyaremye avuga ko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati yahungabanyije ubukungu bw’Isi, kandi ko ingaruka zayo zishobora kurushaho kwiyongera bitewe n’igihe izamara n’ubukana bwayo.
Yavuze ko izi ngaruka zizagera no ku masoko yo mu Rwanda binyuze mu izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi, cyane cyane kubera ihungabana ry’ubucuruzi mpuzamahanga.
Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yagaragaje ko biteganyijwe ko izamuka ry’ubukungu ku rwego rw’Isi rizagabanuka rikagera kuri 3.1% mu 2026, rikongera kuzamuka gacye mu 2027. Ku rwego rw’Isi kandi, izamuka ry’ibiciro riteganyijwe kugera kuri 4.4% mu 2026, rikazongera kugabanuka gake rikagera kuri 3.7% mu 2027.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ibiciro bikomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru nubwo hari icyizere cy’uko iri zamuka ry’ibiciro rizagabanuka rikava kuri 12.5% ryariho mu 2025 rikagera kuri 8.8% mu 2026 no mu 2027.
Icyakora, kugabanuka kw’izamuka ry’ibiciro muri aka karere biracyagenda buhoro kurusha uko byari byitezwe bitewe ahanini n’uko amafaranga y’ibihugu byinshi byo muri Afurika akomeje guta agaciro ugereranyije n’amadolari n’andi mafaranga akomeye akoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere ya 2026, umutungo wose w’urwego rw’imari mu Rwanda wageze kuri miliyari 16.5 z’amafaranga y’u Rwanda, aho wiyongereyeho 22%.
Urwego rw’amabanki umutungo warwo wazamutseho 20%, mu gihe umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wazamutseho 26%, naho ibigega by’izabukuru byazamutseho 35%, ubwishingizi buzamukaho 10%.
Inguzanyo zatanzwe nazo zariyongereye aho amafaranga yatanzwe nk’inguzanyo yazamutseho 27.7%, cyane cyane mu bwubatsi, aho hatanzwe18.7%, ubucuruzi 15.7% ndetse n’inguzanyo zihabwa ingo n’abantu ku giti cyabo zingana na 13.1%.
Komite yanagaragaje ko inguzanyo zijya mu rwego rw’ubuhinzi zakomeje kwiyongera, zikaba zimaze kugera kuri 3.9% by’inguzanyo zose zitangwa mu gihugu.









