sangiza abandi

Bari mu rugendo rurerure n’amaguru mu kwibuka inzira ndetse abatutsi bakoreshejwe mu 1994

sangiza abandi

Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyarwanda Norbert Mbabazi w’imyaka 46 yahisemo kwibuka akora urugendo rurerure n’amaguru ari mu guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yibuka urugendo nabo bakoreshejwe.

Norbert Mbabazi akomoka mu karere ka Huye ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali, Norbert Mbabazi afatanyije n’itsinda rye bahisemo gukora urugendo n’amaguru basura inzibutso zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo. Ni urugendo bahaye insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke inzira ndende banyuz” rugamije kwibutsa abanyarwanda inzira y’umubabaro Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Urugendo rwatangiye ku wa 9 Mata 2026 mu karere ka Kamonyi ku mugezi wa Nyabarongo, ahajugunywe imibiri y’abatutsi benshi bishwe muri Jenoside.
Ku wa 10 Mata bakomereje mu karere ka Muhanga, bakomeza mu Ruhango, naho kuri uyu wa 11 Mata 2026 bageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza.

Mu kiganiro yagiranye na UMUNOTA.COM Mbabazi yavuze ko iki gikorwa kigamije gusobanukirwa neza amateka yaranze Jenoside mu ntara y’Amajyepfo no kwifatanya n’abanyarwanda mu kuzirikana abishwe.
Yagize ati:
“Twahisemo kugenda n’amaguru kugira ngo twiyumvishe neza uburemere bw’inzira ndende batutsi banyuzemo, tunashimangira ko amateka yabo agomba guhora azirikanwa.”

Bageze i Nyanza, bakiriwe n’umukozi ushinzwe inzibutso muri aka karere Mukimbiri Ezra wabahaye ikaze anabasobanurira amateka y’ibyabaye muri Jenoside muri ako gace, anabashimira umuhate bagaragaza mu Kwibuka.

Muri uru rugendo rw’amaguru,basura n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bakamenya amateka

Urugendo rwa Norbert Mbabazi n’itsinda rye ruzakomeza mu minsi iri imbere, aho biteganyijwe ko bazasura inzibutso zo mu turere twa Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, mbere yo gusoza urugendo rwabo ku wa 19 Mata 2026 mu karere ka Huye.

Iki ni igikorwa kirimo ubutumwa bukomeye bwo kwibuka, guha icyubahiro abazize Jenoside, no gukomeza gusigasira amateka nyayo, bityo bikabera isomo rikomeye abakiri bato n’abazavuka.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]