sangiza abandi

Basketball: Ikipe y’u Rwanda ya U-18 iratangira Igikombe cya Afurika ikina na Senegal

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi ikomeje imyitozo nyuma yo kugera i Abidjan muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye imikino y’Igikombe cy’Afurika, FIBA U18 AfroBasket 2026, aho izatangira ikina n’ikipe y’igihugu ya Senegal.

Imikino y’Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kiratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026, kizasozwe tariki 16 Kanama 2026.

Muri tombora y’amatsinda y’amakipe 12 yitabiriye iki Gikombe kizajya gikinirwa muri Palais des Sports de Treichville, ikipe y’u Rwanda yisanze mu itsinda rya gatatu (C) hamwe na Cameroon, Tunisia na Senegal.

Ikipe y’u Rwanda iratangira imikino yayo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2026 ikina na Senegal saa moya z’umugoroba (19:00).

U Rwanda ruzakurikizaho umukino wa Cameroon ku wa Gatandatu tariki 8 Kanama saa 16:30 ubundi rusoze imikino y’amatsinda tariki 10 Kanama rukina na Tunisia saa 16:30

Ikipe y’u Rwanda iri muri Côte d’Ivoire yajyanye n’umutoza mukuru Mugabe Aristide wari umutoza wungirije mu mikino y’akarere ka 5 yo gushaka itike y’iki Gikombe yabereye mu Misiri ndetse u Rwanda rukegukana igikombe, aho yungirijwe na Ngandu Mbanze Bienvenue na Habumugisha Emmanuel.

Niyomugabo Munyandamutsa Sunny wari umutoza mukuru mu mikino y’akarere ka 5 ntabwo yajyanye n’iyi kipe kuko asanzwe ari umutoza wa Patriots BBC kandi iyi kipe ikaba igomba gukina imikino ya kamarampaka itangira kuri uyu wa Gatatu muri BK Arena.

Abakinnyi bakinnye imikino y’akarere ka 5 batarikumwe n’abandi mu Gikombe cy’Afurika barimo Sean Jeremaine Mwesigwa usanzwe ari na kapiteni w’iyi kipe na Kabutura Cruz Ian.

Kapiteni Mwesigwa ntabwo yajyanye n’abandi ku mpamvu z’amasomo ye aho yiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatumye Mugisha Omulindi Calvin ariwe kapiteni kugeza ubu.

Aba bakinnyi basimbuwe na Ganza Hirwa Kelvin na Kabenga Manzi Enzo basanga Mohamed Keita, Bizimana Kayira Plamedie, Kazeneza Ishimwe David, Ndoba Mwimba Gabriel, Ngabonziza Hugor Victor, Aasim Mohamed Penge, Muhirwa Ngagi Alvin Joshua, Nshizimpumu Munyakazi Moise na Uwishema King Ariel.

Urutonde rw’abakinnyi b’u Rwanda bagiye mu Gikombe cy’Afurika 2026 cy’abatarengeje imyaka 18.

Photos:

[fluentform id="3"]