sangiza abandi

Basketball: REG W BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona, The Hoops yiharira ibihembo

sangiza abandi

Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya basketball mu bagore ku nshuro ya gatatu (3) yikurikiranya nyuma yo gutsinda The Hoops Rwanda imikino 4-0 ibizwi nka “Sweep” mu Cyongereza ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2026 saa 19:30 nibwo muri Petit Stade i Remera habereye umukino wa kane w’imikino ya nyuma ya kamarampaka hagati ya REG W BBC na The Hoops Rwanda.

Uyu mukino wagiye kuba REG iyoboye n’intsinzi y’imikino 3-0 bivuze ko yasabwaga gutsinda undi mukino umwe igahita yegukana igikombe cya Shampiyona kuko biba biteganyijwe ko amakipe akina imikino 7, agatanguranwa gutsinda imikino 4.

Ibi REG y’umutoza Mukaneza Esperance yabigezeho itsinda The Hoops Rwanda y’umutoza Habiyambere Patrick amanota 73-46 yuzuza intsinzi enye gutyo zayihesheje igikombe cya Shampiyona.

Kiyobe chantal yafashije REG muri uyu mukino ayitsindira amanota 16, akora rebounds 3, atanga umupira umwe wavuyemo amanota, yambura umupira inshuro imwe.

Muri uyu mukino REG yabaye nziza muri byose ugereranyije na The Hoops Rwanda itarifite Cyuzuzo Rebecca usanzwe ari umwe mu bakinnyi bayifasha cyane.

REG yabaye nziza mu gutsinda amanota 3, yayatsinze inshuro 8-2, gutsinda vuba abakinnyi ba The Hoops batarisuganya “Fast break points” yabikuyemo amanota 27-12, kuguma iyoboye umukino kuko hari aho yageze ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 30, gukina neza imipira ya kabiri ivuye ku gakangara “Rebounds” no kugarira ikora ibihomo (Blocks) yakoze 6-2.

Ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya REG W BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona kuko ikipe iheruka kuyikora mu jisho ari APR W BBC yagitwaye muri 2023.

Iki kibaye igikombe cya Shampiyona cya gatanu (5) REG W BBC itwaye mu mateka yayo kuva yashingwa muri 2021.

Ikipe yegukanye umwanya wa gatatu ni APR W BBC yawegukanye idakinnye kuko Kepler W BBC itigeze yitabira imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu nyuma yo gukurwamo na The Hoops Rwanda.

APR W BBC yabaye iya gatatu yahembwe imidari y’umuringa na sheke ya miliyoni 3 Frw, The Hoops yabaye iya kabiri ihembwa imidari ya feza na sheke ya miliyoni 5 Frw na REG W BBC yabaye iya mbere ihabwa igikombe, imidari ya zahabu na Sheke ya miliyoni 10 Frw.

Ibihembo by’abantu ku giti cyabo

Umuhoza Liliane yahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ya basketball mu bagore.

Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Habiyambere Patrick wa The Hoops Rwanda wakoze akazi gakomeye ko kugeza ikipe ye ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka nyamara itarahabwaga amahirwe.

Umukinnyi wahembwe nk’uwazamuye urwego kurusha abandi (Most improved player) ni Mugisha Vivine Elisabeth wa The Hoops Rwanda nyuma yo gutsinda amanota 214, atanga imipira 67 yavuyemo amanota, akora rebounds 99 mu minota 639 yakinnye.

Feza Ebengo Isomi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usanzwe ukinira The Hoops Rwanda yegukanye igihembo cy’umukinnyi wakoze rebounds nyinshi muri Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka.

Ebengo yakoze rebounds 288, akurikirwa na Dusabe Jane wa APR W BBC wakoze rebounds 182.

Feza Ebengo Isomi yanahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi nyuma yo gutsinda amanota 269, agakurikirwa na Mugisha Vivine Elisabeth bakinana watsinze amanota 214.

Feza Ebengo Isomi ntiyagarukiye aho mu kwiharira ibihembo kuko yanahembwe nk’umukinnyi wahize abandi (MVP) mu mikino isanzwe ya Shampiyona hatabariwemo imikino ya kamarampaka (Regular Season MVP).

Ku gihembo cy’umukinnyi watsinze amanota 3 inshuro nyinshi hahembwe abakinnyi babiri (2) kuko banganyije, Micomyiza Rosine wa APR W BBC na Kiyobe Chantal wa REG W BBC, buri wese muri aba yatsinze amanota 3 inshuro 28.

Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagore cyahawe umunya-Mali ukinira REG W BBC, Maiga Kadidia.

Muri Shampiyona y’uyu mwaka, Kadidia yakinnye iminota 329 n’amasegonda 50, yatsinze amanota 180, akora rebounds 131, atanga imipira 31 yavuyemo amanota ndetse akora ibihomo 16.

Uhereye ibumoso: Feza Ebengo, Kiyobe Chantal, Micomyiza Rosine, Mugisha Vivine Elisabeth n’umutoza Habiyambere Patrick
Umusifuza w’umwaka Umuhoza Liliane

Photos:

[fluentform id="3"]