Perezida Paul Kagame yakiririye Thabo Mbeki, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo bagirana ibiganiro byibanze ku miyoborere myiza nk’umusingi w’impinduka Afurika ikeneye.
Thabo Mbeki ari mu Rwanda aho yari yitabiriye Inama Nyafurika ku guhindura imyumvire iganisha ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika n’abawutuye, izwi nka ‘The Africa Mindset Reset Forum 2026.’
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje biti” Aba bombi baganiriye ku ntego z’iyi Nama, by’umwihariko ku mpinduka mu mitekerereze Afurika ikeneye kugira ngo ibashe gukoresha neza amahirwe ifite no kwihutisha iterambere ryayo.”
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Thabo Mbeki banagarutse ku kamaro k’imiyoborere myiza, nk’umusingi ukomeye ukwiye kujyana n’impinduka mu mitekerereze y’Abanyafurika.
Mu kiganiro yatanze, Thabo Mbeki, yashimiye Perezida Kagame ku gitekerezo cyiza yagize cyo gushinga Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere African School of Governance, (ASG) avuga ko iri shuri rizafasha urubyiruko rwa Afurika.
Yagize ati ”Ndashimira Perezida Paul Kagame ku kuba yaragize uruhare mu gutangiza iri shuri byatumye urubyiruko rw’Afurika rugira uruhari mu mu miyoborere n’ahazaza h’umugabane wa Afurika”
Inama ya Africa Mindset Reset Forum yabereye i Kigali aho yahuje abayobozi, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo baganire ku mpinduka zikenewe mu mitekerereze igamije gufasha uyu mugabane kugira imitekerereze y’uko yakwikemurira ibibazo byayo.
Mu biganiro byabo, hanagarutswe ku kuba impinduka mu mitekerereze zitakwigera zigerwaho mu buryo burambye hatabayeho imiyoborere ishingiye ku nshingano, kubazwa ibyo abayobozi bakora no gushyira inyungu z’abaturage imbere.
Thabo Mbeki, ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Afurika, aho yayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, akaba amaze igihe agaragaza ko umugabane ukwiye kongera gutekereza ku nzira y’iterambere ryawo, ugashimangira ubushobozi bwawo bwo kwikemurira ibibazo no kwigira.









