sangiza abandi

Bidasubirwaho u Bufaransa buzaburanisha Lt Col Cyprien Kayumba ku byaha bya Jenoside

sangiza abandi

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwemej bidasubirwaho ko Lt. Col. Cyprien Kayumba wahoze mu Ngabo z’u Rwanda za mbere ya Jenoside (Ex-FAR),  yoherezwa imbere y’urukiko rwa rubanda rw’i Paris kugirango aburanishwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bumushinja kugira uruhare mu korohereza iyinjizwa ry’intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kayumba wavukiye i Byumba (Gicumbi) mu 1955, yari Lt Col mu ngabo zariho mbere ya 1994. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite inshingano zikomeye mu Minisiteri y’Ingabo, aho yari umuyobozi ushinzwe serivisi z’imari ndetse akagira uruhare mu bikorwa byo gutumiza no kugeza ku ngabo ibikoresho bya gisirikare, birimo intwaro. 

Ubushinjacyaha buvuga ko umwanya yari afite mu rwego rushinzwe imari n’itangwa ry’ibikoresho bya gisirikare wamushyiraga ahantu h’ingenzi mu bikorwa byo gutumiza no kugeza intwaro ku ngabo zakoze Jenoside.

Amakuru  agaragaza ko Kayumba yari afite uruhare mu bikorwa byo gushaka no kugeza intwaro ku ngabo zariho icyo gihe, harimo ingendo n’imishyikirano yo mu mahanga mu gihe Jenoside yari iri gukorwa. 

Me Richard Gisagara uri mu batanze ikirego ku ruhande rw’Umuryaongo w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, avuga ko tariki 19 Mata 1994, Kayumba yavuye mu Rwanda akanyura muri Congo, akajya mu Misiri no mu Bufaransa, bivugwa ko yari kuri Misiyo yo gushaka ibikoresho bya gisirikare ngo abizane.

Ureste gushaka intwaro, abamushinja bavuga ko yanagize uruhare mu nama rukokoma y’ubuyobozi bukuru bwa EX-FAR mu ijoro rya tariki 9 Mata 1994.

Binavugwa ko intwaro yinjizaga, yazinjizaga bitemewe, kuko nubwo Umuryango w’Abibumbye wari warashyiriyeho u Rwanda ibihano byo kutagura intwaro ku wa 17 Gicurasi 1994, we yakomeje kuzinjiza mu gihugu mu ibanga zigiye guhabwa interahamwe.

Iki kirego cye kimaze igihe kikini kirenga imyaka 24, kuko cyatanzwe bwa mbere mu Ugishyingo 2001.

Muri Mutarama 2025, Umucamanza ushinzwe iperereza mu Rukiko rwa Paris yari yamuhaye icyemezo cyo kudakurikiranwa (non-lieu) avuga ko nta bimenyetso bihagije.

Muri Mata 2026, Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT) n’imiryango irengera abahohotewe, barajuriye. Urugereko rw’Iperereza mu rukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwatesheje agaciro icyo cyemezo cyo kudakurikiranwa, rutegeka ko agomba kuburanishwa.

Muri Kanama 2026 Urukiko rusesa imanza rwanzuye bidasubirwaho ko ubusabe bwa Kayumba bwo kutaburishwa buteshwa agaciro, bityo ko agomba kugezwa imbere y’urukiko.

Kuri ubu biteganyijwe ko Lt Col Kayumba Cyprien azaburanishwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jneoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu, nubwo itariki nyir’izina y’urubanza itaratangazwa.

Kugeza ubu kandi Kayumba yashyizwe mu mabiko y’ubutaberam aho atemerewe gusohoka ku butaka bw’u Bufaransa. 

Photos:

[fluentform id="3"]