sangiza abandi

Barinjirira ubusugire bw’igihugu cyacu- Inteko y’u Rwanda yajoye umwanzuro wa EU usabira Ingabire Victoire gufungurwa

sangiza abandi

Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, yatangaje ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) usaba ko Ingabire Victoire Umuhoza arekurwa, ugamije gusuzuguro no kwinjirira ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, ubwo basuzumaga ikibazo cy’inyungu rusange cyerekeye umwanzuro (2025/2861(RSP)) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ku Rwanda.

Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza rwa Victoire Ingabire, isaba ko arekurwa “aka kanya”, ivuga ko rurimo “amakosa akomeye”.

Abagize Inteko ishingamategeko basuzuma uwo mwanzuro, bavuze ko uwo mwanzuro wuzuyemo agasuzuguro ndetse uninjirira ubusugire bw’igihugu.

Depite Muhakwa Valensi yagize ati “ Ibyo badakora iwabo ntabwo numva ko bakwiye gutegeka , igihugu cyacu ni igihugu cyigenga. Nsoma umwanzuro wabo, nibajije ukuntu bicara iburayi, bagategeka  uyu muntu wafashwe, hari ibimenyetso bifatika bituma akurikiranwa ibyo akekwaho .”

Yakomeje agira ati “ Ibyo nkaba mbibona ko hatarimo kubaha ubwigenge bw’igihugu cyacu ndetse n’ubwigenge igihugu cyacu cyashyizeho cyane inzego z’ubutabera.”

Muhakwa avuga abanyaburayi badakwiye guhora bakangisha guhagarikirwa inkunga.

Undi yagize ati “ Ni umwanzuro koko uteye umujinya kuko ukubiyemo ibitekerezo biyobya kandi biharabika igihugu cyacu. Usanga huzuyemo umwanzuro w’agasuzuguro .

Iyo habayemo amagambo nkariya nta kindi cyagakwiye gukorwa uretse kubyamagana. Iteka ntabwo bajya bita ku miterere y’igihugu cyacu ndetse no kubaha ubwigenge bw’igihugu cyangwa ngo bashyire mu gaciro.”

Nyirasafari Esperance nawe yagize ati “ Urabona ko ari umwanzuro ubabaje ariko ni ibisanzwe, ugasanga uko bameze barinjira mu busugire bw’Igihugu, bakinjira mu mikorere y’urwego rwacu rw’Ubutabera, ntabwo mu by’ukuri twabireba ngo tubyihorere gutyo.”

Yakomeje agira ati “ Tugomba kugira icyo tubivugaho. U Rwanda ni igihugu cy’igenga, gifite inzego zikora mu bw’igenge bwazo no mu bijyanye no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga by’umwihariko kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nta n’impamvu umutwe wagira icyo ubuvugaho wonyine. Nkaba nshyigikiye ko iki kibazo cy’inyungu rusange cyo kuvogera no gusuzugura igihugu cyacu, gikwiye kuba gisuzumwa n’inama ihuriweho y’inteko ishingamategeko imitwe yombi kandi ndagishygikiye .

Kugira ngo iki kibazo gisuzumwe neza, kiba kigomba gusuzumwa na komisiyo y’imitwe yombi ibifite mu nshingano, bakabisesengura iby’uyu mwanzuro.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose nawe ashimagira ko umwanzuro w’Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi usaba ko Ingabire arekurwa ukubiyemo agasuzuguro.

Senateri Rugira Amandin nawe ati “ Iyo urebye uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, umaze kubigira akamenyero ko kudushyira guhora twisobanura. Bakora ibintu, twe tukabivugaho. Ngira ngo mbaze se, ni iki twakora?

Uyu ni umwanya wo kwitekerezaho, ibintu dukora nk’abanyarwanda tujye tunabisobanura atari ngombwa ngo abantu bajye badushyira mu kwisobanura, badutuka, badutukira ubuyobozi, basebya igihugu cyacu.”

Nyuma yo gusuzuma icyo kibazo bagasanga ari icy’inyungu rusange Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemeje ko Komisiyo za Politiki n’Imiyoborere z’iyo mitwe zicara zigasuzuma iki kibazo zigakora raporo.

Biteganyijwe ko iyo Raporo ishyikirizwa Inteko Rusange imitwe yombi kuri uyu wa Mbere saa cyenda, hanyuma na yo ikayifataho umwanzuro.

Photos:

[fluentform id="3"]