sangiza abandi

Bisengimana Justin yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali

sangiza abandi

Umutoza Bisengimana Justin yatangajwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali nyuma yo kugira ibihe byiza mu ikipe ya Gicumbi FC yarangirije ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Shampiyona, BK Pro League, aribwo ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026 nibwo ikipe y’umujyi wa Kigali yatangaje Bisengimana nk’umutoza mushya wayo ku masezerano y’imyaka ibiri asimbuye Mbarushimana Shaban.

Gufasha Gicumbi FC kwitwara neza byatumye Bisengimana ashyirwa mu batoza bahataniye igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda.

AS Kigali ni ikipe yagowe n’umwaka ushize w’imikino ahanini bitewe n’ibibazo byari mu buyobozi bwayo, byanagize ingaruka ku musaruro wo mu kibuga aho yagiye kugera mu mikino ya nyuma iri mu makipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri.

AS Kigali yasoreje umwaka w’imikino ku mwanya wa 14 mu makipe 18 n’amanota 35.

AS Kigali ikomeje kwiyubaka aho kugeza ubu uretse kuba yahinduye umutoza, yamaze no gusinyisha bamwe mu bakinnyi bashya barimo Umunya-Nigeria, Daniel Ikapo Kalu, Munyemana Alexandre, Twagirumukiza Clement, Niyigena Emmanuel, Hoziana Kenedy na Ntarindwa Aimable wavuye muri Rayon Sports.

Uretse gusinyisha abakinnyi bashya, AS Kigali yanongereye amasezerano bamwe mu bakinnyi yari isanganwe barimo Uwiduhaye Saidi, Nshimiyimana Tharcisse, Kanuma Pascal na Ndikuriyo Patient.

Nyuma y’uko Gicumbi FC itakaje Bisengimana, nayo yamaze gusinyisha Afhamia Lotfi nk’umutoza wayo mushya mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Photos:

[fluentform id="3"]