sangiza abandi

BNR yagaragaje ingamba nshya zo guteza imbere umuco wo kwizigamira

sangiza abandi

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ingamba zashyizweho n’iyi banki mu kurushaho gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, nka kimwe mu bisubizo bizatuma inyungu ku nguzanyo zishyirwaho n’ibigo by’imari zigabanuka.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro na RBA, ku munsi wo ku wa Kane, nyuma y’igikorwa cyahuje BNR n’itangazamakuru, bamurika uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu gihembwe cya gatatu cya 2025.

Mu bipimo bya BNR bireba ibikorwa by’ubukungu birimo serivisi n’inganda byamuritswe, byerekana ko izamuka ry’ibiciro rigeze kuri 13% ndetse n’umusaruro mbumbe w’igihugu wageze kuri 7% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ndetse ko ibipimo bizakomeza kuzamuka muri 2026.

BNR kandi yagumishije igipimo cy’urwunguko fatizo kuri 6.75%, hagamijwe kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko utarenga 8% nk’imbago zashyizweho.

Soraya Hakuziyaremye asobanura ko kugirango igiciro cy’inguzanyo kigabanuka, bituruka ku kuba ama Banki afite ukwizigamira kuri hejuru.

Yagaragaje ko nko mu Rwanda, umubare w’abizigamira haba ibigo cyangwa abantu ku giti cyabo ukiri muto ugereranyije n’abashaka inguzanyo, ibi bituma ibigo by’imari bizamura ikiguzi, bikagaragarira mu nyungu ku nguzanyo ikiri hejuru.

Guverineri wa Banki y’Iguhugu avuga ko hari ingamba nyinshi iyi banki yashyizweho zigamije guteza imbere kwizigamira.

Ati” Hari kwigisha abantu impamvu ari byiza kwizigamira, umuntu ntajye ahembwa ngo amafaranga yose ahite ayajyana mu bindi, ahubwo akabanza akizigamira kuko aricyo gituma yiteza imbere mu gihe kizaza ndetse n’igihugu muri rusange.”

Avuga kandi ko hari politiki yo kongera umubare w’abantu babona akazi, bakinjiza amafaranga nk’uko bigaragara no muri gahunda y’iterambere ry’Igihugu ya NST2.

Ati” Muziko muri NST2 hari ingamba ko nibura imirimo igeze kuri miliyoni n’ibihumbi 500 mishya izaba yashoboye kugerwaho, ibyo bituma umutungo w’abantu wiyongera, ariko wanabigishije umuco wo kwizigamira.”

BNR igaragaza ko kwizigamira ari ishingiro ryo guteza imbere ubukungu bw’igihugu, ndetse bikanagendana no kuba bifasha ibigo by’imari kubona ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku bifuza gutangira imishinga mishya, bagakomeza kwiteza imbere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]