sangiza abandi

BPR yinjiye mu mikoranire na Volkswagen izafasha abagore batwara imodoka kugura izabo

sangiza abandi

Banki ya BPR Plc, ibinyujije muri gahunda yayo ya #BPRIkamba, yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire na Volkswagen Rwanda agamije gushyigikira abagore batwara imodoka mu rugendo rwo kwigira no kwiyubakira ubushobozi bwo gutunga imodoka zabo bwite.

Iyi gahunda izafasha aba bagore bakora akazi ko gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali muri gahunda ya Move, kubona inguzanyo yo kugura imodoka batanze gusa 10% by’igiciro cyayo, kandi badasabwe ingwate.

Ikindi kandi, iyo umaze kwishyura nibura kimwe cya kabiri cy’inguzanyo, ahabwa amahirwe yo kongera gufata indi modoka, bikamufasha kwagura ibikorwa bye no kongera inyungu.

Muri uyu muhango wo gusinya amasezerano, hanabaye igikorwa cyo guhemba abagore batwara imodoka babaye indashyikirwa mu kazi kabo. Aba bagore bambitswe amakamba nk’ikimenyetso cy’ishimwe no kubatera imbaraga zo gukomeza gukora neza.

Umuyobozi wa Volkswagen Rwanda, Serge Kamuhinda, yashimye iyi mikoranire avuga ko igamije kongerera ubushobozi abagore no kubafasha gutera imbere mu buryo burambye.

Ati “Dufite intego yo kuba nibura 30% by’abo dukorana ari abagore, kandi twiyemeje gukomeza kuzamura uwo mubare. Dushimira BPR ku nkunga yabo no ku cyerekezo bahuriyeho natwe cyo guteza imbere abagore.”

Yakomeje avuga ko mu myaka itanu iri imbere, bizeye ko ubu bufatanye buzaba bwagutse kurushaho kandi bukagira uruhare rufatika mu guhindura ubuzima bw’abagore benshi.

Ku ruhande rwa BPR, ubuyobozi bwagaragaje ko gushyigikira abagore ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, bashimangira ko iyo abagore bahawe amahirwe, badateza imbere ubuzima bwabo gusa, ahubwo banateza imbere imiryango yabo n’umuryango mugari.

Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizatangirana n’abagore 35, ariko intego ni ukugera ku bagore benshi kurushaho mu gihe kiri imbere.

Ubuyobozi bwa BPR bwasoje bushishikariza abagore kwizera ubushobozi bwabo, bubibutsa ko bakwiye gukomeza kwiteza imbere no kwihesha agaciro.

Ati “Bagore, muri abamikazi, kandi mukwiye amakamba yanyu.”

Photos:

[fluentform id="3"]