sangiza abandi

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Paul Kagame, yagize Brig Gen Patrick Karuretwa Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026.

Brig Gen Karuretwa asimbuye Brig Gen Ronald Rwivanga, wari umaze imyaka hafi itandatu muri izi nshingano, kuva mu Kuboza 2020.

Brig Gen Patrick Karuretwa yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1992, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. Mu rugendo rwe rwa gisirikare yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo izo ku rwego rwo hejuru.

Kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Werurwe 2016, yabaye Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano. Nyuma yaho, yanabaye Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika kugeza mu 2023.

Mu Ugushyingo 2021, nyuma yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Brigadier General, yagizwe Umuyobozi w’Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF). Muri izi nshingano yari ashinzwe guteza imbere ubufatanye bwa RDF n’ingabo z’ibindi bihugu, ndetse no guhuza ibikorwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare bakorera mu Rwanda.

Mbere y’izo nshingano, yari yarabaye Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu Gushyingo 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, atangira izi nshingano mu Kuboza 2024, ndetse azakomeza gukora izi nshingano azifatanyije n’izo kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu bijyanye n’amashuri, Brig Gen Karuretwa afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2000.

Afite kandi Impamyabumenyi ebyiri z’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degrees), yakuye muri The Fletcher School of Law and Diplomacy ya Tufts University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize hagati ya 2009 na 2011.

Yize kandi amasomo atandukanye ya gisirikare arimo ay’Ibikorwa bidasanzwe (Special Operations) n’amasomo y’abayobozi bakuru b’ingabo.

Brig Gen Patrick Karuretwa yavutse ku wa 9 Ugushyingo 1974.

Brig Gen Patrick Karuretwa yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]